tableau-global-681x539.png

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi bugirwa ubwa 2

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Global Finance cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho gukora intonde zigaragaza uko inzego zitandukanye zo ku Isi zirutana mu bijyanye n’imari, cyashyize u Rwanda mu bihugu 26 bikennye kurusha ibindi ku Isi.

Ni urutonde Global Finance yakoze igendeye ku musaruro abaturage bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi babona ku mwaka (GDP Per Capita Income).

Iki gitangazamakuru mu gukora uru rutonde cyagendeye kuri raporo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) giheruka gushyira ahagaragara cyerekana uko ibihugu byo ku Isi birutana mu bijyanye na GDP Per Capita Income.

Cyishingikirije kandi amafaranga y’ibihugu bitandukanye n’agaciro kayo mu gihe yaba akoreshwa ahandi (Purchasing Power Parity); ibituma kumenya agaciro k’amafaranga buri mu turage wo mu bihugu 190 byo ku Isi cyibanzeho yaba yarashoye agura ibicuruzwa gahagaze.

Raporo ya Global Finance yerekana ko PPP y’ibihugu 10 bya mbere bikize ku Isi iri ku mpuzandengo ya $110,000; mu gihe mu icumi bya mbere bikennye ku Isi iri kuri $1,500.

Ugendeye kuri iyi raporo Luxembourg ni yo iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bikize ku Isi, bijyanye no kuba buri muturage wayo yinjiza byibura $134,743 ku mwaka. Iki gihugu gikurikirwa na Macau ($134,141 ), Ireland ($133,895), Singapore ($133,737), Qatar ($112,283), Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ($96,846), U Busuwisi ($91,932), Leta Zunze Ubumwe za Amerika ($85,373) na Norvege ($82,832).

Ku mugabane wa Afurika ibihugu 10 biza imbere y’ibindi ni Seychelles ya 54 ku Isi, kuko buri muturage wayo byibura yinjiza $ 43,151 ku mwaka. Iki gihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde kiza imbere y’ibihugu nk’u Burusiya, Lithunania ndetse n’u Bugereki.

Ku mwanya wa kabiri haza Ibirwa bya Maurice ($32,094), Libya ($26,456), Botswana, ($20,097), Gabon ($19,452), Guinée équatoriale, ($18,378), Misiri ($17,614), Afurika y’Epfo, ($16,424), Tunisie ($13,645) na Eswatini ($12,637).

U Rwanda ruza ku mwanya wa 26 mu bihugu bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi ku Isi, kuko buri muturage warwo byibura yinjiza $3,367.

U Rwanda cyakora ruza inyuma y’ibihugu byo mu karere nka Uganda, u Burundi buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bikennye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya kane, Mozambique, Malawi n’ibindi.

Muri rusange ibihugu 10 bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi birimo Sudani y’Epfo, kuko umusaruro w’umuturage w’iki gihugu uba ubarirwa muri $455 ku mwaka.

Iki gihugu gikurikirwa n’u Burundi ($916), Repubulika ya Centrafrique ($1,123), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ($1,552), Mozambique ($1,649), Niger (1,675), Malawi ($1,712), Liberia ($1,882), Madagascar ($1,979) na Yemen ($1996).

Uko ibihugu by’Isi birutana mu bukire hagendewe kuri raporo ya Global Finance

tableau-global-681x539.png

tableau-global-2-681x571.png

tableau-global-3-681x564.png

tableau-global-4-681x568.png

tableau-global-5-681x567.png

tableau-global-6-681x567.png

tableau-global-7-681x563.png

tableau-global-8-681x224.png

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi bugirwa ubwa 2
    Gusa nibwira ko ifoto mwakoresheje mugaragaza u Rwanda ko rukennye hari nandi mafoto yasa neza sinibwira ko niba umuturage yinjiza 3300 ku mwaka yabura imyambaro gukabya ikintu sicyo gituma gisomwa cyane banyamakuru rwose turabakunda ariko mujye mugira another eye bikozwe Human rights watch nabyumva kuko niyo twaba abambere bo babona ko atari byo ariko nawe mwene gihugu si uku byakabaye simvuze ngo duceceke ikibi cyabaye ariko kandi no guca ibikuba sibyiza
    Murakoze

  2. U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi bugirwa ubwa 2
    U Rwanda ruracyafite Imana ahubwo kuba ruza ku mwanya wa 165/190 nyuma y’amateka mabi yaranzwe na Jenoside n’ingaruka zayo mbona aho rugeze hashimishije kandi haratanga icyizere ko umutekano n’umuco w’indangagaciro na kirazira rufite bizarugeza ku iterambere rirambye mu ruhando rw’amahanga nka Qatar. Mu myaka iri imbere iyi raporo yongeye kugaruka muzarebe muzabona ko hari iyindi ntambwe tuzaba tumaze ndende (irimo nk’intamnwe 1000 z’uburundi) tuzaba tumaze gutera!

    Tugire amahoro n’umutekano kandi twigirire icyizere cy’Ejo Hazaza Heza. Murakoze!

  3. U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi bugirwa ubwa 2
    Ubu inkuru wanditse ihuriye he nibigaragara ku rutonde washyizeho ?? sinzongera kwizera inkuru zanyu musigaye mubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *