Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yagiranye inama na Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, uri i Kigali, aho yitabiriye inama yo guhanga udushya mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri muri Afurika (NEISA 2026).

Abakuru b’ibihugu byombi bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urwego rw’ingufu hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, bakomeza kwiyemeza guteza imbere intego rusange z’iterambere mu by’ingufu.

Muri iyi nama ya NEISA, yanitabiriwe na Perezida Faure Ngnassingbe wa Togo, Perezida Kagame yagaragaje ko “Ingufu za nikeleyeri zigenda zimenyekana mu rwego rwo kwimukira mu ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ikirere kandi bitanga amahirwe mashya.”

Yavuze ko icyo Afurika idakeneye ari ugucikamo ibice kuko ibihugu nibikora mu bwigunge, iterambere rizatinda kandi rihenze cyane, ashimangira ko ubufatanye mu kugenzura, gutera inkunga, no guhuza ingufu mu karere ari ngombwa.



