Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yateye utwatsi raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) gufatanya n’umutwe wa M23 kwica abaturage barenga 100 b’i Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru.
HRW muri raporo yasohoye ku wa Gatatu, yashinje “M23 igenzurwa n’u Rwanda” kwica abasivile nibura 140 biganjemo Abahutu mu kwezi gushize ndetse ko abishwe bashobora kuba barenga uwo mubare.
Uyu muryango uvuga ko ubwo bwicanyi bwo mu kivunge bwabereye mu byaro nibura 14 byo muri Groupement ya Binza, muri Teritwari ya Rutshuru; hafi ya parike y’igihugu ya Virunga.
Uvuga ko wavuganye n’ababibonye bakawuhamiriza ko abagabo biciwe mu mirima, na ho abagore benshi n’abana bakaba barashorewe bakajyanwa ku mugezi bakahicirwa.
Ngo abishwe bakekwagaho kuba ari abarwanyi ba FDLR ingabo za M23 zagabyeho ibitero mu kwezi gushize kwa Nyakanga.
HRW kandi ivuga ko ababibonye, Umuryango w’Abibumbye n’amasoko yo mu gisirikare “berekana ko ingabo z’u Rwanda (RDF) na zo zagize uruhare mu bikorwa bya M23”.
Raporo y’uyu muryango ikurikira ibirego by’Ibiro bya Komiseri Mukuru ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu muryango w’Abibumbye (OHCHR) n’Ishami rya Loni ry’Ubufatanye mu Kurengera Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO) muri uku kwezi bashinje M23 na RDF kwicira abantu bari hagati ya 160 na 319 muri Rutshuru.
U Rwanda biciye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama, rwavuze ko ibirego bya buriya bwicanyi nta shingiro ndetse n’ibimenyetso by’uko bwabaye bifite.
Ruti: “Guverinoma y’u Rwanda iteye utwatsi yivuye inyuma ibyagaragajwe na Human Rights Watch, Ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita Ku Burenganzira bwa Muntu (UNJHRO), by’ubwicanyi bwo mu kivunge bw’abasivile, i Binza muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakozwe na ‘M23 ifashijwe n’Ingabo z’u Rwanda’.”
“Ibirego biteye ubwoba bya Human Rights Watch cyo kimwe n’ibya UNJHRO na OHCHR, nta shingiro bifite kandi nta bimenyetso bifatika byerekana ko byabaye.”
U Rwanda ruvuga ko HRW ubwayo yemera ko itigeze igenzura mu buryo bwigenga ubwicanyi ivuga ko bwakorewe abasivile b’Abahutu mu gihe kigera ku byumweru bibiri.
Rwavuze kandi ko iby’ubwicanyi buvugwa biteza ibibazo aho gutanga ibisubizo, bitari umusaruro w’iperereza, ko ahubwo byatangarijwe mu itangazamakuru mu rwego rwo “gushimangira inkuru zari zabanje kugenwa”.
Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko hakorwa “iperereza ryigenga mu rwego rwo gutanga umucyo ku byabaye.”
Guverinoma kandi yagaragaje ko HRW imaze imyaka myinshi itangaza ku Rwanda ibirego biruvuga nabi, by’umwihariko mu gihe impande zifite aho zihuriye n’amakimbirane yo muri RDC ziba ziri kwitegura kujya mu biganiro, ndetse no mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025; birimo “gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR ushyigikiwe na RDC usanzwe ari isoko y’amakimbirane n’ihohoterwa mu burasirazuba bwa RDC.”
Umutwe wa M23 mu kiganiro wagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, wavuze ko ibyatangajwe na HRW ari byo uriya muryango wahawe n’abagize imitwe ya FDLR na Wazalendo, na wo ukabitangaza nta kubanza kugenzura ukuri kwabyo.


