Kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ukwakira 2018 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, aho wizihirijwe hirya no hino mu midugudu mu gihe ku rwego w’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi.
Ku itariki ya 14 Ukuboza 1990, nibwo Inteko Rusange ya LONI, mu myanzuro yayo no 45/106, yemeje itariki ya 1 Ukwakira nk’umunsi ngarukamwaka wahariwe abageze mu zabukuru wizihizwa ku isi yose. Gusa U Rwanda rwo rwagennye kuzajya ruwizihiza ku itariki ya 7 Ukwakira.
Impamvu y’ishyirwaho ry’uyu munsi ngarukamwaka ishingiye ku kuba Loni yari imaze kugaragaza impungenge z’uko abageze mu zabukuru mu bihugu byinshi bitandukanye batari bitaweho nk’uko bikwiye,uburenganzira bwabo butubahirizwa
U Rwanda nk’igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abageze muzabukuru barimo, rwatangiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru mu mwaka wa 2000. U Rwanda rukaba ruri kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 18.
Mu Rwanda kandi kwizihiza umunsi w’abageze mu zabukuru bigamije gukomeza gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru muri rusange, by’umwihariko abageze mu zabukuru batishoboye.
Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru wizihijwe mu mwaka ushize wa 2017, watanze umusaruro ugaragara bikozwe n’Abanyarwanda aho abageze mu zabukuru bafashijwe muri gahunda zitandukanye, hagamijwe kubahesha agaciro nk’abatuboneye izuba.

Mu byakorewe abageze mu zabukuru harimo imiryango 1683 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, imiryango 1245 yubakiwe ubwiherero ndetse hubakwa n’inzu 371. Abageze muzabukuru batishoboye barorojwe (inka 8 n’amatungo magufi 200). Imiryango 2067 yubakiwe uturima tw’igikoni.
Ku rwego mpuzamahanga nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, ugeze mu zabukuru ni umuntu ufite imyaka y’amavuko kuva kuri 65 kujyana hejuru. Mu Rwanda naho umuntu wese ugejeje cyangwa se uri hejuru y’imyaka 65 ni we ufatwa nk’uri mu zabukuru.


