U Rwanda rwongereye amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi- Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018, nibwo ikipe y’igihugu ya Basketball yatsindaga ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino w’amahirwe ya nyuma aho ikipe imwe yagombaga gusezererwa indi ikabona itike yerekeza mu majonjora ya nyuma azatanga bidasubirwaho itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Ferwaba umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino ni Kenneth Gasana ukinira MAS de Fez muri Maroc winjije amanota 20 wenyine, u Rwanda rwatsinze uyu mukino ku manota 92 kuri 79, bituma rurangiza mu makipe 12 ya mbere rukatisha itike yo kwerekeza mu majonjora ya nyuma.

ikipe y u rwanda yasabwaga gutsinda uganda byanze bikunze kugira ngo igume mu rugamba rwo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy isi 4e0de
Ikipe yu Rwanda nuko yari yambaye

U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika y’Uburasirazuba gisigaye muri uru rugamba rwo gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’Isi rukaba rwashyizwe mu itsinda ry’amakipe atandatu arimo Sénégal, Nigeria, Centrafrique, Côte d’Ivoire na Mali naho itsinda rya kabiri rikaba ririmo Tunisia, Angola, Cameroun, Moroc, Misiri na Tchad.

Bitewe n’uko mu gikombe cy’Isi Afurika izaserukirwa n’amakipe atanu, amategeko FIBA Afrique igenderaho avuga ko amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike naho iya gatanu ikaba iyagize amanota menshi mu zisigaye harebwe amatsinda yombi.

Imikino y’amajonjora ya nyuma izatangira tariki 13 Nzeri u Rwanda rukina na Sénégal, tariki 16 Nzeri ruhure na Cote d’Ivoire, ikomeze mu Ugushyingo tariki 30 rukine na Repubulika ya Centrafrique, tariki 3 Ukuboza rukine na Sénégal mu mukino wa kabiri, rwongere rukine na Côte d’Ivoire tariki 21 Gashyantare 2019 rusoze amajonjora ruhura na Centrafrique tariki 24 Gashyantare 2019.

byari ibyishimo nyuma yo gutsinda uyu mukino c778b
Ibyishimo byari byose ku bahungu b’uRwanda
kenny gasana wambaye 12 niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino 3cac2
Uyu wambaye umuhondo niwe mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *