Abapolisi bato 1883 basoje amahugurwa y’ibanze abemerera gutangira inshingano zabo nk’abapolisi b’u Rwanda. Ayo mahugurwa abaye ku nshuro ya 13, amaze igihe abera mu ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Impeta ibagira abapolisi bato (Police Constable) bayihawe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017.

Umuyobozi w’ishuri rya polisi rya Gishari, CP Nshimiyimana Vianney yashimye abo bapolisi uburyo baranzwe na disipulini mu gihe bahabwaga ayo mahugurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Busingye yabasabye gutanga umusanzu wabo mu bikorwa bigamije aheza h’u Rwanda. Ati “Bapolisi murangije amahugurwa, ndabasaba kuzahora muharanira ishema ry’u Rwanda aho muzaba muri hose.”

Yabakanguriye kandi kurwanya ibyaha mu rwego rwo kubizinura ababifatirwamo. Ati “Ibyaha bikwiye kurwanywa kugira ngo ababifatirwamo batongera gutinyuka kubikora n’ababona ingaruka byagize kubabifatiwemo batazatinyuka kubyishoramo.”
Minisitiri Busingye arakomeza ashima ubunyamwuga bwa polisi n’uburyo mu gihe gito imaze igiyeho, imaze kugera ku rwego rushimishije mu kurangiza inshingano zayo kinyamwuga, bikaba byaratumye ibyaha bigabanuka ku buryo bugaragara ku buryo ndetse ngo bitagarukira mu Rwanda gusa.
Ati “Ntibigarukira mu gihugu gusa kuko Polisi yacu yitabazwa n’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura umutekano mu bihugu by’amahanga bifite ibibazo by’umutekano. Ni muri urwo rwego Polisi y’igihugu ifite umubare utari muto w’abapolisi mu bihugu bitandukanye nka Sudani na Sudani y’epfo; Repubulika ya Centrafrique , Haiti n’ahandi…Mwe murangije muze rero mutange umusanzu wanyu muri ibyo bikorwa bihesha igihugu ishema.”
Ni abapolisi 1883 basoje amahugurwa, bagizwe n’ab’igitsinagabo 1661 n’ab’igitsinagore 222, nkuko bigaragara kuri Twitter ya polisi y’u Rwanda.
Andi mafoto:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.om


