Abapolisi 1903 bagize icyiciro cya 21 cya Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza basoje amahugurwa bari bamaze igihe bakorera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi batandukanye.
Abapolisi basoje amahugurwa, barimo abahungu 1568 n’abakobwa 337.
Abahuguwe bagaragaje ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu mahugurwa, burimo kumasha, guhosha imvururu n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishuri rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yashimiye abasoje amahugurwa ku bw’ishyaka n’ubwitange bagaragaje.
Ati: “Banyeshuri musoje amahugurwa, ndabashimira ku bw’ishyaka n’ubwitange mwagaragaje. Amasomo mwahawe ni intangiriro ariko mu gihe cyose muzaba muri Polisi y’u Rwanda muzakomeza guhabwa andi amahugurwa anyuranye, abafasha kurushaho gusohoza ishingano zanyu.”
CP Niyonshuti kandi yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura, ati: “Muzarangwe na disipuline aho muzaba muri hose kuko niwo musingi uyu mwuga mutangiye wubakiyeho. Nshimiye nanone abasoje amahugurwa ndetse mbaha ikaze muri uyu mwuga; abo musanzemo twiteguye kubafasha muri byose kugira ngo namwe muzawukuriremo neza.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yabwiye abapolisi basoje amahugurwa ko inyigisho bahawe ari umusingi ukomeye bazubakiraho bagakora imirimo ikomeye.
Ati: “Ndabashimira kuba mwarahisemo neza, mukaza kwifatanya na bakuru banyu muri uyu mwuga. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho mugakora neza imirimo ibategereje.”
Minisitiri Biruta kandi yibukije bariya bapolisi ko umwete, umurava n’imyifatire myiza bagaragaje bikwiye kubatera ishema bikanabaha imbaraga zo gukora kurushaho.
Biruta yanashimiye Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu “ku muhate wo gukomeza kubaka Polisi y’u Rwanda mu ngeri zose”, yozeza ko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu na Guverinoma muri rusange bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo uru rwego rukomeze gutera imbere, haba mu bushobozi, ubumenyi ndetse n’umubare w’abakora uyu mwuga, bityo inshingano yo kurinda abaturage n’ibyabo zikomeze gusohozwa neza.


