U Rwanda si igihugu kinini ku buryo batubwira ko nta makuru ku baburiwe irengero- Ingabire Victoire

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi), Ingabire Victoire atangaza ko atumva uburyo igihugu gito nk’u Rwanda umuntu aburirwa irengero, inzego z’umutekano zikavuga ko nta makuru zimufiteho.

Kuri uyu wa 30 Kanama 2019, Isi izirikana umunsi mpuzamahanga w’abantu bashimuswe bakaburirwa irengero, igikorwa gitera ubwoba abasigaye n’abantu babo bahorana agahinda bategereje inkuru y’ababo.

Bwiza.com ku murongo wa telefoni yaganiriye na Ingabire Victoire kuri iki gikorwa cyakunze kwibasira abarwanashyaka be, avuga ko bafite abantu baburiwe irengero ariko ko kugeza ubu nta kanunu k’irengero ryabo. Avuga ko ibi bitumvikana ndetse akibaza niba hari iperereza ryaba ryarigeze rikorwa n’inzego bireba nk’uko bagiye babyizezwa.

Ati “Ni umunsi muri FDU Inkingi tuzirikana abavandimwe Iragena Illuminée, Boniface Twagirimana na Eugène Ndereyimana, twabuze no kugeza uyu munsi akaba tutazi irengero ryabo.  batubwira niba koko iperereza ryarigeze rikorwa imiryango yabacu babuze bamenyeshwa icyo rimaze kugeraho. U Rwanda si igihugu kinini tuzi uburyo inzego z’umutekano zikora kuburyo batatubwira ko nt’amakuru bazi kubaburiwe irengero.”

Yakomeje avuga ko ishimutwa ry’abari mu mashyaka ya politiki ari icyasha ku gihugu, bityo ko iyi migirire yahagararara.

Ati “  Twari dushigaje kubona abarwanashyaka bacye mu turere tumwe none abantu ubageraho ugasanga bafite ubwoba bwo kuburirwa irengero, kwicwa cyangwa se gufungwa. Iyo ni yo shusho Abanyarwanda muri rusange bafite kukuba umuntu yajya mu ishyaka rya politiki. Urumva ko ababikora batanga isurambi ku cyitwa politiki mu gihugu cyacu.”

Yemeranya n’Umuryango Mpuzamahanga (UN) ku ngaruka z’ibikorwa byo gushimuta abaturage hirya no hino ku Isi.

Ati “Imiryango y’abacu bashimuswe ibayeho mu gahinda n’umubabaro mwinshi. Abashimuswe bose bari bafite abana bakiri bato, urumva byabateye ihungabana. Ababyeyi basigaye bafite ikibazo cyo kutabonera abana basigaranye igisubizo cyaho mama cyangwa papa bagiye.”

Avuga ko n’ubwo bitoroshye ariko  biteguye guhangana n’iki kibazo.

Ati “Abashimuta abarwanashyaka bacu baba bagamije gutera ubwoba abandi. Icyakora ndashimira abarangije kwemera kuba abarwanashyaka bacu kuko barangije gushira ubwoba ntabwo tukibura umuntu ngo bahungabane. Ariko abazimiza abantu nababwira ko wirukankana umugabo ugashyira ukamumara ubwoba. Nibatuze duturane neza mu gihugu cyacu. Kuko nifuza ko buri Munyarwanda wese agira uruhare mu kuba igihugu cye.”

Yasabye Leta ugufata ingamba k’uburyo ibikorwa nk’ibi avuga ko  bihesha isura mbi igihugu  mu ruhando rw’andi mahanga bihagarara.

UN ivuga ko cyera ibi byakorwaga n’ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare, ariko ubu bikorwa ku mpamvu zitandukanye cyane cyane gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

UN ivuga ko abibasirwa kenshi ari: abaharanira uburenganzira bwa muntu, bene wabo, abatangabuhamya mu manza, abakekwaho iterabwoba, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’aband.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Mu 2014 umuryango wa Human Rights Watch watangaje urutonde rw’abantu 14 baburiwe irengero mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu bo uyu muryango wavuze ko babuze harimo; Anne-Marie Murekatete (03/2014), Virginie Uwamahoro (04/2014), Hassani Bizimana (04/2014), Jean-Bosco Bizimungu (04/2014) n’abandi.

Leta y’u Rwanda yahakanye ibirego byo gushimuta bamwe mu bavuzwe ndetse yahagaritse umuryango Human Rights Watch gukorera mu Rwanda ivuga ko urenga ku masezerano wagiranye na Leta.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *