Ubu Rihanna niwe muhanzi wa mbere ukize ku Isi n’asaga miliyari n’igice y’amadolari

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu, ikinyamakuru cya Forbes cyatangaje ko umuhanzi w’icyamamare Rihanna afite agaciro ka miliyari 1.7 z’amadolari, akaba ari we muhanzi ukize kurusha abandi ku Isi, ariko umuziki we ntabwo ari isoko y’ibanze y’ubutunzi bwe.

Forbes yatangaje ko uyu muhanzikazi wavukiye muri Barbados, amazina ye y’amavuko ari Robyn Fenty, akomora miliyari 1.4 z’amadolari y’umutungo we ku mugabane wa 50% afite muri sosiyete ikora amavuta yo kwisiga izwi nka Fenty Beauty.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umutungo wa Rihanna usigaye ukomoka ku mugabane we mu isosiyete ye ikora imyenda y’imbere ya Savage x Fenty ndetse n’amafaranga yinjiza nk’umuririmbyi n’umukinnyi wa filime.

Isosiyete ya Fenty Beaty ya Rihanna, ikindi gice cy’imigabane gifitwe n’urwunge rw’ibigo LVMH (LVMH.PA) rw’umugabo wa mbere ukize ku Isi kuri ubu, Umufaransa, Beranard Arnault.

Forbes ivuga ko kuri ubu Rihanna ari we mugore wa kabiri ku Isi ukize mu bijyanye n’imyidagaduro inyuma ya Oprah Winfrey.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *