Biciye ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ubufaransa bugira inama abaturage babwo kutajya ahantu hatatu mu Rwanda muri iki gihe.
Ijwi ry’Amerika -Ahantu ha mbere ni muri Pariki y’ibirunga, aha kabiri ni mu bice by’imipaka ihuza u Rwanda n’Ubugande bitewe n’ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi. Kuri iyi mipaka, Ubufaransa bugira abaturage inama yo kutagendera mu nzira zo ku butaka mu gihe bibaye ngombwa ko bajyayo. Bwabujije kandi abaturage kutagendagenda mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa ngo banyure ku muhanda nimero 6 uva cyangwa ujya Nyamagabe.
Radio Ijwi ry’Amerika irakomeza ivuga ko nta bisobanuro birambuye byatanzwe kuri tangazo ryasohotse ku wa 17 Mata.
N’ubwo Ubufaransa bubujije abaturage babwo kutajya muri utu duce, Leta y’u Rwanda irizeza abaturage ko nta kibazo cy’umutekano muke ifite. Abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano(abasirikare n’abapolisi) hamwe n’Umukuru w’Igihugu, bijeje abaturage ko umutekano urinzwe kandi nta washobora guhungabanya u Rwanda.


