Ubufaransa nabwo bwongeye kwinjira mu kibazo cya DR.Congo na M23

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yatangaje ko yifuza ko Leta ya Congo yagirana ibiganiro n’Abarwanyi ba M23, nyuma y’intambara y’urudaca ikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi w’iyi Minisiteri ,Christophe Lemoine, Kuri uyu wa kane, tariki ya 8 Gashyantare, imbere y’itangazamakuru ,aho yavuze ko Ubufaransa bushyigikiye ko imirwano yahagarara muri iki gihugu ku bw’inyungu z’abaturage bakomeje kubuzwa amahwemo n’iyi ntambara.Ati: “Dushyigikiye ko haba ibiganiro biganisha amahoro ku nyungu z’umuturage.”

Mediacongo itangaza ko uyu munyapolitiki, yavuze ko kandi bamaganye ibitero bya M23, avuga ko iherutse kugaba kuri MONUSCO, ashimangira ko ngo ubushotoranyi nk’ubwo aribwo butuma hatabaho ibiganiro k’umpande zombi ahubwo bugahembera umuriro ugahora waka.

Yongeyeho kandi ko Ubufaransa burajwe ishinga no kunga Leta ya Kinshasa n’iya Kigali ,nyuma y’umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi.

Ni mu gihe n’ubundi mu Ugushyingo 2023, Ubutegetsi bw’i Paris bwari bwahamagariye Kigali na Kinshasa gukurikiza umurongo w”ibiganiro byabereye i Luanda na Nairobi, byari bigamije kugarura amahoro mu karere ariko Perezida Tshisekedi aza kubitera utwatsi.

Yagiye akunda gushinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23 bityo ko nta biganiro yagirana n’abafasha umutwe w’iterabwoba kumurwanya, ibintu u Rwanda rwagiye ruhakana rwivuye inyuma dore ko nta bimenyetso byatanzwe bifatika bibihamya.

Ubufaransa bugaragaje uruhande rwabwo mu gihe na Leta ya Israel yasabye ko hakwiyambazwa inzira y’ibiganiro, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe ututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *