Ubufaransa, Nkurunziza na FDLR bafitanye ibanga rikomeye

Sangiza iyi nkuru

Ubukuzi bw’umutungo kamere bwa “Nickel” mu Burundi bucukurwa n’ibigo byo muri Afrika y’Epfo nibyo bushishikaje u Buransa gushaka ubucuti budasanzwe mu ibanga kimwe na FDLR .
Bivugwa ko Ubufaransa buharanira inyungu zabwo bwite cyane cyane iz’ubukungu, icyo gihugu kizwiho kuba gashakabuhake kandi gikurikiye peteroli na za gazi zihishe mu kibaya cy’uruzi rwa Rusizi, zidacukurwa kubera umutekano muke mu Burundi no kuba zihuriweho n’ibihugu bibiri kandi nta masezerano yo kuzicukura yari yumvikanwaho hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

nkurunzi
Perezida Francois Hollande na Petero Nkurunziza mu 2013

Naho ku ruhande rwa politiki, u Bufaransa buhangayikishijwe n’uko ingoma ya Nkurunziza iramutse ivuyeho ururimi rw’Igifaransa rwateshwa agaciro. Kuba ubutegetsi bw’uwo mugabo bufite amatwara aganisha kuri jenoside, bigaragaza ko abahanganye nawe baramutse batsinze bahita bakora impinduka zikomeye zirimo no kwigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa.
Nkurunziza aramutse ahiritswe u Burundi bwagera ikirenge mu cy’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu. Bigaragara ko ibihugu bikomeye bivuga ururimi rw’Icyongereza byahita bigira ingufu kurusha u Bufaransa mu Burundi.
Ubufasha perezida Francois Hollande aha ubutegetsi bwa Nkurunziza bukorwa mu ibanga rikomeye kuko butera ipfunwe u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 22, u Bufaransa bwisanze bwongeye gufasha ingoma ifitwe amatwara y’ubwicanyi na Jenoside nk’uko byagenze mu 1994.
FDLR iraganje mu Burundi
Ubwo bufasha kandi burushaho gutera ipfunwe u Bufaransa bitewe n’ukuri kuri mu Burundi muri iki gihe. Umutwe w’iterabwoba urwanya leta y’u Rwanda wuririye ku mvururu za politiki n’ingufu nke z’ubutegetsi bwa Nkurunziza ufata ubutegetsi mu Burundi.
Kuri ubu FDLR iyoboye igihugu naho uwitwa ko ari perezida Nkurunziza n’ishyaka rye CNDD-FDD bafashwe bugwate. Bashyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR buri i Goma (muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Paris mu Bufaransa).
Nyuma y’uko FDLR ifashe u Burundi itarwanye, ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsindwa uruhenu n’ingabo za RPA mu 1994, imaze kubona ko ifite ubushobozi bwo kwigarura igihugu. Kuri ubu igamije kongerera ubutegetsi bw’u Burundi ingufu za politiki, ubukungu n’igisirikare (bwitirirwa CNDD-FDD na Nkurunziza) nyuma igateganya gutera u Rwanda.
FDLR yagize u Burundi nk’inka yo gukamwa n’ibirindiro byo gutera u Rwanda. Icyo igamije: Guhirika Perezida w’u Rwanda, gusubukura jenoside no gusubizaho ubutegetsi bukorana bya hafi n’u Bufaransa nk’uko byahoze mu myaka 30 ubwo u Rwanda rwari ruyobowe na Leta yakoze Jenoside.
Ab’i Paris ntibakwirengagiza ko nyuma y’uko FDLR igeze mu Burundi, abajyanama mu gisirikare b’Abafaransa baje mu buyobozi bukuru bwa FDLR gutoza uwo mutwe w’iterabwoba.
Ubushuti bwa FDLR n’u Bufaransa si ubwa none
Nyuma y’uko RPF itsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda, u Bufaransa bwahise bugaba igitero cya gisirikare mu isura y’igisa nk’ubutabazi “Operation Turquoise”, kigamije gusuganyiriza umutwe w’abakoze Jenoside “Interahamwe” ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo wongere utere u Rwanda.
Mu rwego rwo gushyigikira uwo mutwe wishe abasaga miliyoni, u Bufaransa bwisunze umunyagitugu Joseph Mobutu Sese Seko wari uyoboye Zaire, bumwemerara ubufasha yashakaga.
Mu gihe cy’imyaka ibiri: 1994-1996 u Bufaransa bwateye Interahamwe inkunga y’amafaranga, intwaro n’imyitozo zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda (byabaye impfabusa).
Igitekerezo cyo kurema FDLR cyashyigikiwe na perezidansi y’u Bufaransa
Nyuma y’intambara ya mbere yo muri Congo yabaye nyuma y’urupfu rwa Mobutu mu 2000 Leta y’u Bufaransa yashimye igitekerezo cy’impunzi zimwe zahoze muri Leta ya Habyarimana cyo gukusanyiriza zimwe mu ngabo zakoze Jenoside muri FDLR (Front Démocratique pour la Libération du Rwanda).
Gufasha FDLR ni kimwe mu bikorwa by’urukozasoni bitera ipfunwe Leta y’u Bufaransa mu rwego rwo guhirika ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame.
Kuva icyo gihe u Bufarasa buzi neza ko kimwe mu ntego za FDLR ari ugusubukura, kurangiza Jenoside yakorewe Abatutsi no guhindura u Rwanda igihugu kiyobowe n’Abahutu gusa.
Kuba hari bamwe mu bakoze Jenoside bafatiwe mu Bufaransa bikiwe gufatwa nk’amayeri. Ubuyobozi bukuru bwa Politiki bwa FDLR bukora mususu mu Bufaransa.
Bamwe muri bo ntibigeze bahindura amazina kugira ngo basabe ubuhungiro mu bihugu by’u Burayi. Igihe cyose u Rwanda rwageragezaga gusaba ibyo gihugu ngo baze kuburanishirizwa mu Rwanda ibyo gihugu byabiteraga utwatsi.
Ingufu z’u Bufaransa mu kwanga ingabo ziturutse hanze y’u Burundi
Muri uko gufasha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bwiru, u Bufaransa bwakomeje kwitambika ngo hatagira ingufu za Loni cyangwa iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zoherezwa mu Burundi.
Ibyo byaterwaga n’uko izo ngabo zigumye mu Burundi zishobora kuvumbura uruhare rwa FDLR mu mvururu zihamaze igihe.
Ikiruta ibindi ni uko zari kuvumbura ko ibiganiro amahanga amaze iminsi ahamagarira u Burundi nta gaciro bifite kuko iyo Leta ari iy’umutwe washyizwe mu rutonde rw’iy’iterabwoba nka Boko Haramu, Al-Qaida cyangwa Daesh.
Ubufasha bw’u Bufaransa bugenera Leta y’u Burundi bwagereranywa nk’ubwo gufasha iterabwoba ryo ku rwego mpuzamahanga. Biratangaje ku gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi cyakomotsemo ijambo “Impunduramatwara”.
Abaturage b’u Bufaransa cyane cyane abatakarije ababo mu bitero by’iterabwoba by’i Paris mu mwaka ushize, bishobora kugwa mu kantu ariko ukuri kudakwiye kugibwaho impaka ni ubufasha FDLR iri mu Burundi ihabwa n’u Bufaransa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com,src:imvaho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *