Ubuhamya: Icyambabaje cyane ni uko muri jenoside abanjye bishwe n’ inshuti yanjye – Samputu JP

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jean Paul Samputu yabuze umuryango muri jenoside yakorewe Abatutsi bimutera ihungabana rikomeye bituma atangira kwiyahuza ibiyobyabwenge , yifuza no kwihorera ariko bizakurangira Imana umukoresheje.
Kubabarira , kwiyunga n’ abamwiciye ndetse no kwigisha abatuye Isi niwo muhamagaro wa Jean Paul Samputu umaze imyaka agenda mu mahanga akangurira abantu kuyoboka umuco wo kubabarira abona nk’ umuti urambye wo gukemura amakimbirane no kurandura burundu imizi ya jenoside.
Ikiganiro Jean Paul Samputu yagiranye na Love Rules Mouvement.
LRM :Umuhamagaro w’ ubuzima bwawe n’umuziki wawe ni uwuhe?
JPS : Kwiyunga no kubabarira. Nibyo ndirimba ndetse ni nabyo mvuga.
Mu ngendo nkora hirya no hino nshyira imbere kwamamaza umuco wo kubabarira n’ akamaro kabyo.
Niyo nzira yo nyine yo kurandura no gukumira jenoside n’ ubundi bugizi bwa nabi bwose ku isi.
LRM : Ni ryari watangiye kuganira ku mbabazi n’ ubwiyunge ?
JPS : Hashize imyaka 15, kuko natangiye muri 2003, nibwo Imana yantegetse kubabarira umugabo(Vincent) wanyiciye ababyeyi.
Ibyo byahise biba inshingano z’ ubuzima bwanjye, Ntabwo ari akazi gusa kuko kubabarira no kubyigisha abandi nibyo niyemeje gusakaza ku isi yose ndetse no mu buzima mfite ku Isi.
Inshuti yanjye twabyirukanye niyo yanyiciye umuryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
LRM : Wari ufite imyaka ingahe mu gihe jenoside yabaga?
JPS : Imyaka 32 y’ amavuko.
LRM : Ushobora kudusangiza ubu bunararibonye?.
JPS : Data umbyara n’ abandi bantu dufitanye isano benshi bishwe muri jenoside. Ndi mu bantu babiri bo muryango wanjye bacitse ku icumu nari muri Uganda mu gihe cya jenoside ndibuka ko nageragezaga gushaka amakuru y’ abanjye ariko simbigereho.
Ntabwo nari kwiyumvisha uburyo Vincent , inshuti yanjye twabyirukanye ari mu bantu banyiciye umuryango wose, byarangoye cyane!Gusa mama wanjye yishwe n’ umuntu utaramenyekana.
Yego abantu benshi babuze ababo muri jenoside ariko icyambabaje kurushaho ni uko abanjye bishwe n’ inshuti yanjye ibyo byakomerekeje umutima bituma nanjye nifuza kwihorera ariko sinashoboraga kumubona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ ibyo , nifuje gutangira ubundi buzima mu mahanga ariko umubabaro n’ agahinda byakomezaga kunsenya ntangira kwiyahuza iboyobyabwenge n’ inzoga mu rugero rurenze. Nagerageje kwiyahura ariko naje kubona ibyiringiro muri Bibiliya kuko nubwo nifuzaga gutangira ubuzima bushyashya ntabwo agahinda n’ akababaro byari kunkiza njyewe na sosiyete yanjye(inshuti n’ abandi bantu twari dusangiye ako gahinda, umubabaro, kiheba….).
imbabazi
JPS : Maze kwiyemeza gufata umwanzuro wo gutangira ubuzima bushyashya no kureka kubatwa n’ amakuba , agahinda, akabaro n’ agahinda kenshi, nahisemo gutumira abishe umuryango wanjye niyemeza kubabarira no kwiyunga nabo.
LRM : Twizeye ko ukurikirana intambara ibera muri Kenya aho amoko ya Luo na Kikuyu bicana, Ese aria ho bihuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda?
Umukoloni yifuje gucamo abantu ibice kugirango abategeke
JPS : Yego bifitanye amasano cyane kuko , byose byatangiye muri 1933 ubwo abakoloni b’ ababiligi bashiraga ubwoko mu ndangamuntu .
Muri izi ndangamuntu, umukoloni yashyizemo amoko 3, Hutu, Tutsi na Twa ubwo gahunda yo kuducamo ibice yari irangiye ni uko umuzungu yegukana intsinzi.
LRM : Ni irihe tandukanyo abakoloni bagendeyeho mu gucamo ibice abanyarwanda no kubatandukanya, Ese izo ndangamuntu ubwzo zari zihagije ?
JPS :Twebwe, Abanyarwanda, dufite ururimi rumwe gusa n’ amoko 3.Ibyo byari kubagora gutegeka igihugu gifite ururimi rumwe niyo mpamvu bagombaga kuducamo ibice.
Bemeza ko umututsi ari muremure afite izuru rirerire, umuhutu ari mugufi ndetse anakomeye afite n’ amazuru magufi…ndetse afite n’ ijwi ritandukanye cyane n’uwa mbere.
Ubu nibo buryo umukoloni yatangiye kuroga abantu mu mitwe kugirango agree ku ntego ye.
Jenoside yabaye nyuma y’ imyaka 61 yigishwa
LRM : Ni ukuvuga ngo uyu mugambi mubi w’ abakoloni niwo wabyaye jenoside itaraboneka na hamwe muriAfurika nyuma y’ imyaka 61?
JPS : Ntakundi! Izo nyigisho z’ abakoloni zatumye haza umuco wo kwihorera no guhohoterana kugeza jenoside ibaye.
Uburyo bwo kurandura ibyo(kwihorera ,ubwicanyi, ivanguramoko, amacakubiri, jenoside…) ni ukwisunga no kwiyambaza umuco wo kubabarira vuba na bwangu.
LRM : Urashaka kuvuga ko ingaruka z’ urwango hagati y’ amoko nk’ uko byigishijwe n’ umukoloni niyo ntandaro ya jenoside ?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
JPS : Yego cyane!Barabikoze kandi n’ ubu tutitabaje umuco wo kubabarira no kubabarina muri twebwe(Abanyarwanda n’ abatuye Isi yose) bishobora guteza ikindi kibazo kinarushijeho.
Reka mbabwire: Twakiriye umurage w’ ihungabana n’ ibikomere bikomoka ku makimbirane yashinze imizi kera mu gihe twari tutaravuka.
Iyo rero urubyaro (generation) runaka rutambutse rudakize ibikomere abazakurikira bavukana , bakurana ibyo bikomere n’ ihungabana barazwe, bikazakomeza gutyo!
LRM : Urashaka gusobanura ko uburyo bwo kwamamaza no kuganira ku kubabarira no kwiyunga bishobora gutuma abantu bakira?
JPS : Yego, nibyo, Ibyo nababwiye byose si ku Rwanda gusa ahubwo bishobora kuba ahantu hose havugwa amacakubiri no gushamirana.
Abantu ntibashaka kwigira ku mateka kuko bakomeza gusubira mu makosa amwe!
Ejo hazaza hashingirwa kuri none
LRM : Ni zihe ntambwe utera mu rwego rwo gukiza sosiyete yawe?
JPS : Iyo ngarutse mu Rwanda nsura amashuri menshi nkaganira n’ abana babyirutse nkabigisha ku mbabazi kuko nibo abayobozi b’ ejo.
Mu mwaka wa 2007 , nagerageje gushinga ishyirahamwe ry’ abana” Mizero Children of Rwanda Foundation”, ifite intego zo kwamamaza ubutumwa bw’ imbabazi mu bana b’ urubyiruko mu Rwanda.
LRM : Twaroze abana bacu ndetse tunakeneye kubihagariko, Ese koko ejo hazaza hashingiye kuri none?
JPS : Nibyo!kuko nidusigira abana bacu umurage w’ ihungabana bazagambirira kwihorera ndetse bakasubira mu makosa yabayeho.
Niyo mpamvu nkunze kubwira abantu ko ari inshingano zacu kuba abakurambere beza, kugirango abana bacu bazajye batwita abantu beza bagerageje kubomora ibikomere by’ amateka.
Ibyo byazabashimisha niyo mpamvu tugomba kwibaza niba turi gukora ibyiza uyu munsi twigisha urukundo guhera magingo aya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *