Yagize ati: “Mbanje kubasuhuza nshuti dusangiye urugendo rwo kujya mu ijuru mungire inama.
Ndi umukobwa w’imyaka 24, niga muri kaminuza mu mwaka wa 3. Nkundana n’umusore wimyaka 30 arankunda kandi nanjye ndamukunda cyane pe!
Duteganya kurushinga umwaka utaha, twembi kandi turasenga ariko iyo turi kumwe akenshi twisanga twakoze imibonano mpuzabitsina.

Tugerageza kubireka tukanabiganiraho tukumva tugiye kubireka ariko byaratunaniye pe. None mumbabarire mungire inama z’ukuntu nakwitwara kuko numva nshaka kubireka ariko byarananiye kandi nawe aba ashaka ko tubireka.
Byaratunaniye twese kandi hashize igihe kinini. Sindamuca inyuma na rimwe kandi nawe namutangira ubuhamya. Ese ubu sinabaye imbata yubusambanyi?
Nkunda imana kandi ndanayikorera nkirinda ibyaha ariko icyo kabisa cyambereye ihurizo. Mungire inama y’icyo nakora n’uko nabyitwaramo.
Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


