Ubuhamya: Uko Furatiri akaba n’ushinzwe imyitwarire yanteye igikomere ku mutima

Sangiza iyi nkuru

 Nitwa Sam Kalisa ( amazina yahinduwe), ndi umusore w’imyaka 25 y’amavuko nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali aho niga muri Kaminuza.

Ubwo nigaga mu ishuri ryisumbuye riri mu Ntara y’Amajyepfo ntari  buvuge izina hano naje kurwara nyuma nirukanwa ibyumweru bibiri n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire akaba na furatiri ntari buvuge amazina ye anshinja ko nagiye kwivuza nta ruhushya nahawe n’ubuyobozi.

Dore uko byagenze:

Umunsi umwe ishuri ryacu ryari rifite urugendo shuri nko mu birometero umunani uvuye ku ishuri  nigagaho. Najyanye n’abanyeshuri twiganaga, ubwo twarimo dusobanurirwa byinshi n’abari batwakiriye numvise nta meze neza ndihangana kuko tutari buhatinde ariko biba iby’ubusa nza kuremba.

Umwarimu twari twajyanye yantegeye moto ingeza ku ishuri, nasanze abandi banyeshuri bari mu nzu y’uburiro (Refectoire) gusa njye numvaga ntashaka kurya ahubwo nsaba ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (animatrice)  ko yampa uruhushya nkajya kwivuza, aho kurumpa yampatiye kujya kurya.

Ninjiye mu nzu y’uburiro ariko sinariye kuko numvaga mbabara, nacitse intege. Njye nibwiraga ko ubwo ubuyobozi bubonye nje ndi indembe buri buhite bumpa uruhushya gusa siko byagenze.

Ubwo abandi basozaga kurya, nerekeje ku biro by’abashinzwe imyitwarire ngo bampe uruhushya gusa bambwira ko ngo batanze impushya nyinshi z’abajya kwivuza bityo ngo njye nkwiriye gutegereza saa kumi z’umugoroba.

Ubuyobozi bw’ishuri ngo bwatinyaga ko abaturage babona abana bo ku kigo buyoboye bari ku bwinshi ku bitaro.

Navuye aho ngaho njya kuryama ariko nkumva ngenda ndushaho kuremba. Naratagereje saa kumi  z’umugoroba, nsubira ku biro by’abashinzwe imyitwarire ngo bampe uruhushya nsanga harafunze.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Naratekereje nti ubwo barunyemereye mu magambo, reka njye ku bitaro ndaza kubibabwira kuko numvaga uko igihe gishira ndushaho kuzahazwa n’uburwayi bwatumaga ntitira ariko njye ntazi ubwo ari bwo.

Nagiye ku Kigo nderabuzima cyari hafi aho, bansangamo indwara ya Malariya bampa imiti ndataha. Mu nzira ngaruka ni bwo nahuye na animateri (ushinzwe imyitwarire y’abahungu), yambajije aho mvuye mubwira ko mvuye kwa muganga. Yambajije niba mfite uruhushya mubwira ko ntarwo ariko ko yabaza animatirise kuko yari yarunyemereye arambwira ati “ Buracya utaha.”

Ninjiye mu kigo ntangira kunywa imiti nk’uko muganga yari yabimbwirije, yewe ntangira no kumva nasubira  mu ishuri nk’abandi. Ku munsi wakurkiyeho ntibanyirukanye gusa ku munsi wa kabiri nibwo bambwiye ko bagiye kunyirukana kuko ngo nasohotse ikigo nta ruhushya.

Nasobanuye ko nari narwemerewe biba iby’ubusa ndetse n’umwarimu twari twajyanye mu rugendo shuri agerageza gusobanura uko nari ndembye biba iby’ubusa. Negereye Umuyobozi w’ishuri  mubwira uko byagenze asaba ko bangabanyiriza igihano nabyo biranga. Uyu Furatiri yampaye urupapuro rugaragaza ko nirukanwe ibyumweru bibiri mu gihe twari dutangiye ibizamini by’ukwezi (examens periodique).

Mu gihe njye niyumvishaga ko naba narenganye, nabuze uburyo najya mu rugo kuko itike bayinyohererezaga turi hafi gutaha. Namaze iminsi itatu mba ku mugabo wari utuye hafi y’ishuri wajyaga atwogosha. Yari afite akazu gato, ansaba ko nazajya ndara aho yogosheraga ampa ikoti ryo kwifubika ku gice cyo hejuru, ku maguru nkiyorosa umwenda w’amazi ( isume). Aha nicaraga ku ntebe ya pulasitiki, amaguru nkayashyira ku yindi ntebe. Muri make nararaga nsa n’uwicaye, mu gitondo akambikira rya koti ubundi  agakora akazi ke.

Muri iki gihe nari ntunzwe n’irindazi rya 50Frw na avoka y’ijana naguraga ku iduka ryari hafi aho. Naje kohererezwa  itike n’umuvandimwe, nerekeza mu Karere ka  Bugesera, nkomeza kunywa imiti ndakira.

Nakomerekejwe n’amagambo ya Furatiri wari Ushinzwe imyitwarire

Nirukanwe kuwa 13 Gicrasi 2013 mu gitondo, mu gihe nari maze icyumweru kimwe cy’igihano nahawe, aho narererwaga bahamagawe na Furatiri ababwira ko ngo nagaruka ku ishuri.

Nasubiye ku ishuri kuwa 21 Gicurasi 2013 ndi kumwe n’umubyeyi undera bamubwira amakosa yanjye, ayasabira imbabazi. Ubwo nageraga ku ishuri nasanze ibizamini byo mu gihembwe hagati byararangiye.

Uwari aje amperekeje yansezeyeho maze Furatiri akaba n’ushinzwe amasomo araterura ati “ Umva, genda ujye kwiga kuko ibyo wahombye si bike.”

Akimara kuvuga aya magambo narategereje nti “ Ese uyu mugabo yari agamije kumpana ngo ntazasubira cyangwa yari agamije kumpombya.”

Nk’uko yabivuze byangizeho ingaruka mu bijyanye n’amasomo kuko navuye ku manota 84.3 % ngira 57% muri uko kwezi kwa Gicurasi 2013.

Nyamara nimwe uruhushya mu gihe hari umwana wigaga mu wa kabiri wigeze gusitara ku ino maze mbona umuyobozi w’ishuri niwe umwijyaniye ku bitaro bitewe n’uko ngo se yari senateri  muri uru Rwanda.

Ibyo yankoreye byatumye mpindura indorerwamo nareberagamo abihayimana. Kugeza ubu, sindamubona ngo nibura mwibutse ibyo yankoreye kuko byamfasha kuruhuka. Kuri ubu njya numva ngo yabaye Padiri muri Paruwasi ntaramenya neza.

Nakora iki ngo nkire iki gikomere maranye imyaka itanu yose?

Icyitonderwa : Ibitekerezo biri muri iyi nkuru ni iby’uwatwandikiye; ntacyo twahinduyeho cyangwa ngo twongeremo uretse kubitondeka tugendeye ku mahame y’umwuga.

Ufite ubuhamya wabutwoherereza kuri info@bwiza.com bityo abasomyi bacu bakaba bakugira inama y’icyo wakora.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *