Ubuhamya: Umusore wifuza ubukire yategetswe n'umupfumu gusambana na nyina buri cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Banda Yvonne, ni umugore w’imyaka 52 y’amavuko, akomoka mu gihugu cya Zambia. Uyu mugore avuga ko buri wa Gatatu agomba kuryamana n’umuhungu we, ibi ngo bikaba bibongerera ubukire, imyaka ikaba yihiritse ari 14 nta cyumweru cyashira bataryamanye.

Uyu mugore uherutse gutungura abantu akerura ko aryamana n’umwana we atatangarije amazina guhera mu myaka 14 ishize, avuga ko umunsi barekeye aho gukorana imibonano mpuzabitsina umwana we azafata umutungo we bungutse ariko nyuma agahita apfa mu buryo butunguranye.

Yvonne akomoka mu gace ka Ndola, akaba aherutse kwemerera itangazamakuru ko kuryamana n’umuhungu we w’umusore ari itegeko bahawe n’umuvuzi gakondo bityo ko nta munsi wo kuwa Gatatu ugomba gutambuka badakoze ayo mahano kabone nubwo umwe yaba adahari undi agomba kumushakisha, ibi ngo bikaba ari bimwe mu bigomba gutuma ubukungu bwabo bwiyongera.

Uyu mugore avuga ko hari igihe yagerageje kubireka ndetse akanashaka abakozi b’Imana ngo bamusengere abireke ariko nyuma akaza kubona imitungo ikendera bityo agahitamo kumesa kamwe we n’umuhungu we bakabagarira ubutunzi bwabo baryamana umunsi umwe mu cyumweru.

Avuga ko guhera muri 2002 ubwo bamaraga kwemera ko bagomba kujya baryamana buri cyumweru, uy umugore avuga ko ubukungu bwe bwiyongereye kuko yaje kugira imodoka nini akoresha mu bikorwa bye by’ubwikorezi ndetse akagira n’izindi ntoya nyinshi agomba kuzagabana n’umwana we.

Umupfumu wabahaye ubu butunzi bufite ingari ngo yababwiye ko igihe cyose bazarekera aho kuryamana ubutunzi bwabo buzayoyoka bityo bagakena ndetse umuhungu agapfa ababaye cyane bityo bakaba bakora ibishoboka byose ngo batazasubira inyuma ku byo bari bagezeho.

Imibonano mpuzabitsinga ngo bayikorera mu nzu y’uyu mugore aho umupfumu wabatereye inzuzi yashyinguye imiti bityo bakaba nta handi bemerewe kubikorera.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *