Ubuhanuzi bwa TB Joshua ku ihirikwa rya Robert Mugabe ryatunguye benshi-Video

Sangiza iyi nkuru

Nyuma ya 2014, ku itariki 5 Ugushyingo 2017, nibwo umuhanuzi ukomoka muri Nigeria , TB Joshua yongeye guhanura ko hazabaho Coup d’ Etat mu gihugu kimwe giherereye mu Majyepfo ya Afurika.

Ibi yabitangaje mu Itorero ayobora ryitwa Synagogue Church of All Nations (Scoan ) ariko ntiyatunga agatoki icyo gihugu.
daddy2
Femi Fani-Kayode uyobora ishyaka rihanganye na Zanu-PF wanahoze ari Minisitiri wa Zimbabwe ushinzwe indege yemeje ko ubu buhanuzi bwa Joshua ari impamo kuko ngo yamukurikiye abivuga mu myaaka 3 ishize yabibwiwe mu ibanga nk’ uko bitangazwa na MJ Celebrity Magazine.

23666373 1717562681589144 1962742588 n
Femi Fani Kayode

Ati” Ubu buhanuzi bwa Joshua bwavugaga ko Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe azavaho natangiye kubwumva bwa mbere muri 2014 noneho birangiye bibaye”.
Akoreshe twitter ye, Femi Fani yagize ati “ muri 2014 umuhanuzi , T.B. Joshua yari yarahanuye ibibaye muri Zimbabwe uyu munsi”
Abakurikirana inyigisho za TB Joshua bemeza ko bi yari yarabivuze ariko ntiyarashe ku ntego kuko yavugaga ko hari umuntu ukomeye uzava ku butegetsi mu bihugu bya’ Amajyepfo ya Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibinyamakuru bikorera kuri internet mu bihugu bya Zambia na Malawi byagiye bishimangira iyi nkuru yavuye mu buhanuzi bwa TB Joshua wibera muri Nigeria
Mu minsi ishize ubuhanuzi bw’ Umunyanijeriya, TB Josh buvuga ko hari umuperezida wo muri Afurika uzapfa bwagiye buvugwa kwinshi kuko byatumye Robert Mugabe yirukana uwari umuwungirije Emmerson Mnangangwa.
Mugabe 2834051b
Robert Mugabe yaba ari gusohorerwaho n’ubuhanuzi bwahanuwe na TB Joshua

Ubuhanuzi bwa TB Joshua bwavugaga iki?
Joshua ukirikiranywa cyane ku Isi yahanuye ko hari umuperezida ukomeye muri Afurika uzapfa mu minsi ariko kugeza magingo aya ntabwo yigeze avuga mu izina.
Nyuma yo guhanura, Joshua yagize ati” Mugomba gusengera umuperezida umwe wa Afurika uzapfa , bishobora gupfa urupfu rutunguranye cyangwa agapfa bitewe n’ uburwayi afite mu mubiri kandi amaranye igihe kinini , icyo nzi ni uko Imana yaramunyeretse ariko ntabwo ndi hano kugirango muvuge”.
Mu gihe uyu muhanuzi amaze gukora umurimo yasabye ko basengera uwo muperezida, Robert Mugabe we akimara kubibwirwa yahise agira uburakari budasanzwe ahubwo yirukana abamubimubwiye ndetse atuka n’ uyu muhanuzi amwita umutinganyi ndetse anamugereranya n’ ingurube yivuruguta mu byondo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *