cover10_1753015970

Ubuhinde: Umugore yarongowe n’abasore bibiri bavukana

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Shillai, mu ntara ya Himachal Pradesh yo mu Buhinde, umugore witwa Sunita Chauhan yashyingiranwe n’abagabo babiri ari bo Pradeep na Kapil Negi, bavukana, mu muhango w’ubukwe udasanzwe uzwi nka Jodidara.

Ibi birori byabaye guhera tariki ya 12 Nyakanga 2025 mu gace ka Trans-Giri, mu karere ka Sirmaur, byitabirwa n’abantu amagana baturutse imihanda yose.

Byaranzwe n’indirimbo za gakondo, imbyino, n’imihango ya kera y’umuco w’aba Hatti, ubwoko bw’abasangwabutaka bwemejwe nk’abatishoboye mu myaka itatu ishize.

Sunita yavuze ko yarongowe ku bushake bwe nta gahato, ndetse ko ashimira ubumwe bw’iyo miryango.

Pradeep akora mu rwego rwa Leta, mu gihe Kapil akorera mu mahanga. Bombi batangaje ko bahisemo gushyira ahabona ubu bukwe kubera ishema babufitiye n’urukundo bafitiye umugore bahuriyeho.

Nk’uko byatangajwe n’inzobere n’abayobozi b’umuco w’abo baturage, ubu buryo bwa gushaka umugore umwe muri babiri bwatangijwe kugira ngo hatabaho gusaranganya ubutaka mu muryango.

Iyo abavukana barongoye umugore umwe, ubutaka ntibugabanywa, bigatuma umuryango uguma uhamye n’ubukungu bwawo bukaramba. Byanifashishwaga mu guhuza abavandimwe, kurinda umutekano w’umuryango, no guhinga ubutaka buri ahantu hatandukanye.

Mu mihango ya “Jajda”, umugeni ajyanwa mu rugo rw’abakwe, agahabwa umugisha n’uwitwa “Seenj” aho umuyobozi w’idini gakondo asengera abageni, akabasukaho amazi yera, akabaha isukari itaratunganywa nk’ikirango cy’ubwumvikane n’urukundo.

Nubwo ubu buryo buri kugenda bucika bitewe n’iterambere n’ubumenyi, haracyabaho ababukora mu buryo bw’ibanga cyangwa bakabukorera ku mugaragaro nk’uko byagenze kuri Sunita na bene Negi.j1 1753016083 1 h3 1753016116 j1 1753016083 h5 1753016230 cover10 1753015970

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *