Uburyo bwo gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko abayafitanye bajya mu nkiko (Alternative Dispute Resolution), ahubwo bakitabaza ubuhuza cyangwa ubukemurampaka ni bumwe mu buryo butanga igisubizo kirambye ndetse Abanyarwanda bashishikarizwa kuyoboka kurusha uko bitabira imanza mu nkiko.
Ubu buryo bwo gukemura amakimbirane butuma akemurwa mu buryo bwihuse, bikabera aho ariho hose, kandi bwemerera ababuranyi kubona inyandiko z’imiburanishirize ahantu aho ari ho hose umwanya uwo ari wo wose. Hari amategeko yemewe yateguwe mu buryo bwo gukora ubukemurampaka; kubw’ibyo, amategeko y’ubukemurampaka gakondo agomba no gukoreshwa.
Bimwe mu bibazo byakemurwa n’ubu buryo burimo gukemura ikibazo cyo gusiragizwa mu nkiko, nk’aho usanga umuntu ashobora kumara igihe aburana bitewe n’uko urubanza rugenda rusubikwa ku mpamvu zitandukanye, bikagabanya ikiguzi cy’ingendo akora uko ajya kuburana, ndetse n’umwanya atakaza mu rubanza.
Ibi kandi bishobora gukemura ikibazo cy’irangizarubanza gikomeje kugaragara ko rikiri ikibazo gikomeye kiigaragara mu butabera bw’u Rwanda, utirengagije ko bushobora no kunga ababuranaga, aho kugirango urubanza rurangire ari abanzi bakarushaho kubaka imibanire myiza irambye.
Ibi tubihereye ku kuba Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko hakiri ibibazo bibangamiye ubutabera mu Rwanda, byinganjemo iby’imanza zicibwa ariko imyanzuro yazo ntishyirwe mu bikorwa uko bikwiye kubw’ibyo hakaba hakenewe imikoranire inoze hagati y’inzego zifite ubutabera mu nshingano kugira ngo hatangwe ubutabera bwuzuye.
Mu bushakashatsi bwayo wo mu 2019, komisiyo y’uburenganzira bwa mmuntu, yerekanye ko mu rwego rw’ubutabera hakirimo ibibazo byinshi birimo iby’imanza zitarangizwa n’izirangijwe hakangaragamo ko zarangijwe nabi.
Abahesha b’inkiko ni bo bakunze gutungwa urutoki bashinjwa kuba aribo ntandaro yabyo, ariko bo bakangaragza ko ibi bibazo bishingiye ku mikoranire yabo n’izindi nzego zishinzwe gutanga ubutabera.
“Hari nk’aho uba ugomba kujya gufatira ibintu, noneho ukaba ugomba kubifatira hari umunyamabanga nshingwabikorwa ku rwego rw’Akagali, Ukamushaka akakubwira ati hari inama yihutirwa ku karere, Ejo hari ikibazo cyihutirwa cy’abaturage ! Noneho ugasanga bitwaye nk’ibyumweru nka bibiri kuri rya fatira kandi ari ikintu wagakoze mu masaha.”uyu ni umwe muri bo.
Yakomeje atanga urugero agira ati ” ushobora nk kwandikira nka Polisi uyisaba gufatira ikinyabiziga. wabonye amakuru yacyo ndetse ubanza no kwandikira RRA usaba kugira ngo wenda baguhe amakuru y’ibinyabiziga ku muntu runaka, w’ikigo runaka wishyuza ! Mugihe bashobora kugusubiza, nkanjye hari ibarwa nanditse imaze amezi ane RRA itaransubiza ! Urumva rero ko uwo ndangiriza urubanza aba yumva ko mukereza ! Aba yumva ko ntamwitayeho, cyangwa ntakora uko bikwiye.”
Imiryango itegamiye kuri leta yemeza ko mu kurangiza imanza hakirimo imbogamizi kandi zigaraga mu buryo butandukanye. Iyi miryango isanga hakwiye kubaho ibiganiro bihuza izo nzego zitandukanye kandi mu buryo buhoraho, kugirango ibibazo nkibyo bibonerwe umuti.
Umuyobozi mukuru w’umuryango Rwanda Brige to Justice, Bugingo John Bosco ati “Izo ni imbogamizi ziba mu kurangiza imanza. Kandi izo mbogamizi zigira ibibazo bitandukanye nkuko komisiyo ibigaragaza, rero icy’ingenzi cyaba ari uguhugura ababishyira mu bikorwa kugira ngo bizagende neza.”
Yongeraho ko “ kandi ubwo bumenya bugatangwe mu buryo buhoraho, ibiganiro bitangwe mu buryo buhoraho. Nicyo twe nk’abafatanyabikorwa twakora kuko nicyo cyafasha abanyarwanda kugera ku butabera buboneye.”
Uburyo bw’Ubuhuza rero bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2012 ariko butangira kumenyekana cyane guhera mu mwaka wa 2018 ubwo mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi hashyizwemo ingingo iha ububasha umucamanza kuba yahuza cyangwa kunga abafitanye ikibizo.
Ikindi no kubatangiye kuburana mu nkiko, urubanza aho rwaba rugeze hose, ababuranyi bashobora ubwabo gusaba urukiko kubakorera ubuhuza cyangwa se umucamanza wahawe kuburanisha urubanza ashobora gushishikariza ababuranyi iyo nzira abereka inyungu ziri mu gukoresha iyo nzira.
Ubwo buhuza bushobora gukorwa n’umwanditsi, umucamanza cyangwa abandi bahuza bigenga babihuguriwe bemewe n’amategeko. Igitandukanya urubanza n’ubuhuza, ntawe utsindwa kuko umwanzuro wose ufatwa, ufatwa ku bwumvikane bw’ababuranyi.


