Ubukonje bwatumye Umwamikazi w’Ubwongereza asubika igikorwa cya Noheli kimaze imyaka 28

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 Umwamikazi w’Ubwongereza kuri ubu utameze neza bitewe n’uburwayi bivugwa ko yakururiwe n’imbeho ikomeye iri muri iki gihugu muri ibi bihe yategetswe guhagarika umugambi wo gukomeza igikorwa we n’umugabo we bamaze imyaka 28 badasiba gukora kuri buri Noheli
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru cyitwa Buckingham cy’i bwami mu Bwongereza kwa Queen Elizabeth II cyatangaje ko ubutegetsi bwafashwe umwanzuro wo kubuza umwamikazi kujya mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli bitewe n’ubukonje bwinshi bwaramutse mu Bwongereza.
Nk’uko iki kinyamakuru cyabyanditse cyanditse ko umwamikazi yabujijwe kujya mu Birori bya Noheli byagombaga kubera i Sandringham bitewe nuko haramutse ubukonje bwinshi bwashoboraga kumugiraho ikibazo.
Queen Elizabeth yahitiwemo kuguma mu rugo akaza kwitabira ibirori biri bubera mu rugo nabwo ariko ngo akabikora yifubitse mu buryo bukomeye kugirango atagira ikibazo ahura nacyo.
Ni ubwa mbere uyu mutegetsi w’Ubwongereza ahombye kujya mu birori bya Noheli i Sandringham kuva mu mwaka wa 1988, bivuze ko hari hashize imyaka igera kuri 28 Queen Elizabeth adasibye kwitabira ibirori bya Noheli i Sandringham .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Queen Elizabeth kuri ufite imyaka 90 y’ubukuru n’umugabo we ufite 95,ni bamwe mu bantu bakuze ariko bagikora ingendo mu buryo butabakomereye ku isi n’ubwo urugendo rwabo bajya mu birori bya Noheli rwasubitswe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *