Ubukungu bw’akarere bwongeye kuzanzahuka – EAC

Sangiza iyi nkuru

Inama ya 25 isanzwe ya komite ishinzwe ifaranga y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yavuze ko iterambere ry’akarere ryazanzahutse mu 2021 kugera ku kigereranyo cya 4.2%, nk’uko EAC yabitangaje mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu ushize.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama n’icyicaro gikuru cya EAC mu Mujyi wa Arusha uherereye mu majyaruguru ya Tanzania, ryerekanye ko izamuka ry’ubukungu ryatewe no koroshya ingamba zo gukumira COVID-19, ishoramari rusange n’imikorere ikomeye mu buhinzi, serivisi, ubwubatsi n’inganda.

Nk’uko tubikesha The Independent, iri tangazo rivuga kandi ko iterambere ry’akarere riteganijwe gutera imbere binyuze mu gusubukura ibikorwa by’ubukungu ku Isi byari byarahagaze n’ishyirwa mu bikorwa rirambye ry’ingamba zo gushyigikira iterambere.

Iri tangazo rivuga ariko ko ibyago byo kugabanuka bigihari kubera kugabanuka k’umuvuduko w’iterambere ry’Isi, itutumba ry’umwuka mubi hagati y’ibihugu hirya no hino ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *