Ubukwe budasanzwe bw’abageni 200 baje gusezerana mu ikamyo umunsi umwe (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, kuri Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa Kampala, habaye ubukwe bw’akataraboneka bwari bwahuriyemo abageni basaga 200 mu birori bateguriye hamwe ndetse bakanahitamo kuza mu modoka imwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bageni bamaze kubona ko nta yindi modoka bakwirwamo igomba kubageza ku rusengero aho basezeraniye, bahisemo kwegeranya amafaranga bakodesha ibikamyo binini nisanzwe bizwiho kwikorera amakontineri baba ari byo bazaho.
dogs001
Uretse kuba ubu bukwe bwari bushimishije kubureba n’amaso, abantu banshi banasanze budasanzwe kubera uburyo abantu babuteguye bari mu kigero kimwe n’uburyo barindiranyije ngo babikorere rimwe.
Guhera ku isaha ya saa mbiri z’igitondo, ngo kuri uru rusengero hagaragaraga urwererane rw’abantu, abagore n’abagabo baje ngo Pasiteri abameneho amavuta y’umugisha abasezeranya ko bagomba kubana kugeza ku rupfu.
dogs002
Buri wese n’ingano ye, kuberwa kwe cyangwa imirebere ye yihariye mu ivara abandi mu makositimu, ngo bari barateguye ibi birori bafite n’insanganyamatsiko ijyanye n’iminsi 77 bamaze babitegura, ivuga mu ndimo z’amahanga ngo 77 Days Of Glory (77 DOGs) cyangwa se iminsi 77 y’ikuzo.
dogs003
Aya akaba ari n’amwe mu magambo yari yanditse hirya no hino ku bikoresho no ku mamodoka y’ubukwe.
Iyi modoka y’ikamyo nini yo mu bwoko bwa Mercedens Benz yagombaga kubageza ku rusengero ndetse no kubatembereza bagana mu busitani aho bagomba kwifotoreza, ngo yari iherekejwe n’indi ya polisi yo kubacungira umutekano ngo hatagira umugizi wa nabi wabitambika.

Pasteri Kayanja n'umugore we Jessica Kayanja mu birori nyuma yo gusezeranya aba bageni
Pasteri Kayanja n’umugore we Jessica Kayanja mu birori nyuma yo gusezeranya aba bageni

dogs005
Buri mugeni n’umusore, bari bemerewe kuzana n’umusore umwe wabaherekeje, umushyingira na sebukwe w’umusore gusa nk’abantu bari bateganyijwe kwegera ameza mu gihe cyo kwiyakira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bukwe bubaye ubwa 1 mu mateka, aho ubuheruka bwabereye i Canaan mu myaka yashize aho basezeranyije abagera ku 141 gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *