Ubukwe bwa Diamond na Tanasha buzaba iminsi ine yikurikiranya

Sangiza iyi nkuru

Nasibu Abdul wamamaye nka Diamond Platnumz ari mu bakomeye muri Afurika mu bijyanye n’umuziki, ari kwitegura ubukwe bwakataraboneka we n’umunyamakurukazi ukomoka muri kenya witwa Tanasha Donna , ubukwe buteganyijwe kuba tariki 14 Gashyantare 2019 bukaba iminsi ine ikurikirana.

Ubu bukwe bwitezweho kuba ubwagatangaza mu karere nk’uko ibinyamakuru binyuranye byo muri Kenya byakomeje kubitangaza.

Umwe mubagize umuryango wa Tanasha utassahatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko nubwo bizwi ko Diamond yihagije mu bukungu ko nabo ubwabo batoroshye bateganya gukora ibishoboka byose ubu bukwe bukazaba ubwagatangaza.

Yagize ati”Turabizi ko Diamond yiteguye mu buryo buhagije ku bijyanye n’agafaranga gusa natwe nk’umuryango wa Tanasha ntitworoshye ”

Yongeyeho kandi ko mu rwego rwo guca akavuyo kumunsi w’ubukwe biteganyijwe ko ubukwe buzaba iminsi ine kuva tariki ya 14-17 Gashyantare 2019, gusa abantu bo bazaba bari kurya bananywa icyo bashaka kuva mu gitondo kugera nijoro.

Aganira na juvenile, Tanasha yatangaje ko ubukwe bwabo buzaba iminsi 4 yikurikiranya kugirango buri wese yibonemo kuko basanze bubaye umunsi umwe hari abatakwibonamo

yagize ati”Twateguye ko ubukwe bwacu bugomba kuba iminsi 4 yikurikiranya  mu rwego rwo guhaza abakunzi bacu nyuma yibirori byacu, naho twe(Diamond na Tanasha) tugakomereza I Dubai mu bindi birori”
Diamond ugiye kubana n’umunyamakurukazi amaze kubyara abana batatu ku bagore babiri batandukanye harimo babiri ba Zari Hassan n’umwe afitanye n’umunyamideli Hamissa Mobeto

DIAMOND TANASHA 4 846x1024 1
Amurutishije abandi ahitamo kumugabira ibye byose
Diamond Tanasha II
Tanasha niwe wamwihereye ikaze muri Kenya
tanasha diamond
Ubuzima bushoboka bwose bafasheho
Tanasha Diamond
Mwanza yose bayizengurutse bari kumwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *