Ubumenyi bucye mu gutegura indyo yuzuye: Intandaro y’imirire mibi no kugwingira – Guverineri Gatabazi

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney  ku wa kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019 ubwo yakiraga itsinda ry’Abasirikare Bakuru bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibiganiro aba basirikare bari barangajwe imbere na Lt Col Jean Marie Vianney Kayigamba bagiranye n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru byibanze ku mirire mibi nk’imbogamizi mu kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatangaje ko Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwakiririye aba basirikare bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bari mu bushakashatsi, bakaganira ku bijyanye n’imirire mibi, kubera ko imirire mibi ari kimwe mu bintu bishobora kuba byatuma abantu bagira ubuzima bubi, bityo bigahungabanya umutekano n’amahoro ndetse bikaba byanatuma n’iterambere ritihuta. Yongeyeho ko iyo abantu bariye neza, bagakura neza bavamo abashinzwe umutekano beza n’abayobozi beza ndetse n’abaturage bafite imbaraga zo gukorera Igihugu.

csm Aa257 7bb59a2937

Guverineri Gatabazi yavuze ko bagaragarije abo basirikare uko Intara y’Amajyaruguru ihagaze ku bijyanye n’imirire no kwigingira ku bana bato ndetse n’impamvu nyamukuru ibitera. Yagize ati,  “Dufite ibipimo bitari byiza cyane kandi twarasuzumye dusanga impamvu ibitera ahanini ari ubumenyi buke ku baturage bacu bwo gutegura indyo yuzuye. Abaturage bari bamenyereye guteka ibiryo byinshi bakagaburira abana babo ariko bitarimo ibyangombwa byose umubiri ukeneye. Ariko ubu turi kubatoza gutegura indyo yuzuye dukoresheje inama zo ku mudugudu n’umugoroba w’ababyeyi ndetse n’igikoni cy’umudugudu ”.

Uretse ibi kandi Guverineri Gatabazi yavuze ko muri iyi Ntara hagiye haboneka n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge na byo bikagira uruhare mu gutuma imibare y’abagaragaraho imirire mibi izamuka, kuko nk’uko yabisobanuye iyo abaturage bagiye mu biyobyabwenge bibagirwa gukora inshingano zabo zijyanye no kwita ku miryango yabo.

Guverineri Gatabazi yasobanuye kandi ko Intara y’Amajyaruguru idakwiye kuba ifite abantu bagwingiye kuko ari Intara ifite umusaruro mwiza mu buhunzi no mu bworozi ndetse yera imbuto n’imboga kubera ikirere cyiza ifite, ati rero, “ Nta mpamvu n’imwe mbona umuntu wo mu Ntara y’Amajyaruguru yagombye kugwingira cyangwa kurwara bwaki ”.

Mu ngamba iyi Ntara ifite yo kurwanyano kurandura imirire mibi, Guverineri Gatabazi yavuze ko batangiriye mu mashuri abanza, aho buri Kigo cyasabwe kugira ikirira cy’ibiti by’imbuto ziribwa, bigaterwa ku mashuri ariko n’abana bagahabwa ibyo kujyana gutera iwabo. Ikindi ni ugushishikariza abana bato korora amatungo magufi arimo ihene, ingurube, inkwavu ndetse n’inkoko.

Hari kandi guhindura imyumvire y’abaturage babashishikariza kunywa amata kuko byagaragaye ko amata aboneka muri iyi Ntara ari menshi ariko ugasanga abaturage bayanywa ari bake ndetse ugasanga n’abatunze inka bari mu bafite abana bagwingiye. Guverineri Gatabazi yagize ati, “ Ni urugamba rukomeye cyane ariko ruzakemurwa n’ibihe, kuko ubu hari abatabyumva kubera ko batabyize ariko uko urubyiruko rugenda rubyumva runabishyira mu bikorwa, byanze bikunze iki kibazo kizarangira burundu ”.

Guverineri Gatabazi yasabye kandi abaturage b’Intara y’Amajyaruguru kubigiramo uruhare kuko nk’uko yabishimangiye “ nta kuntu uyu munsi wakwigisha umuntu gutegura indyo yuzuye no kugira isuku, ngo uzajye uhora ugaruka kubimubwiriza, abaturage na bo barasabwa guhinduka” .

csm Aa255 20a455b88c

Iri tsinda ry’Abasirikare Bakuru basuye Intara y’Amajyaruguru rigizwe n’abasirikare 17 bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Tanzaniya, Malawi, Zambiya na Senegali. Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bakazasura Uturere twa Burera na Gakenke two muri iyi Ntara tuzwiho kugira imibare iri hejuru y’abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *