Abarokotse jenoside bo mu ntara y’Uburasirazuba, akarere ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma bagenewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 45 yo kubakira abadafite inzu ndetse no gusana inzu zari zaratangiye gusenyuka kubera gusasa.
Ni inkunga yatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyayishyikirije umuyobozi wa Ibuka, Dr Dusingizemungu Jean Pierre.
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe yavuze ko iyi nkunga ije mu rwego rwo gukomeza gushaka uko Abanyarwanda bose babaho ubuzima bwiza cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Richard Tusabe yagize ati “rero twifuza guhuriza hamwe imbaraga tugafasha Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugirango babeho ubuzima bwiza”
Komiseri mukuru wa RRA yanavuze ko iki kigo cyiteguye gukomeza gutanga ubufasha aho bukenewe hose ku barokotse jenoside byose mu murongo wa guverinoma y’u Rwanda wo gukomeza kuvura ibikomere bya jenoside abayirokotse
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Judith Kazayire yashimiye cyane inkunga yatanzwe na RRA avuga ko iki ari ikimenyetso cy’urwego rwo hejuru ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubufatanye bigezeho.

Judith Kazayire yanaboneyeho gusaba n’ibindi bigo bitandukanye gukomeza gufasha mu buryo byose bushoboka abarokotse jenoside kuko ngo ari bimwe mu bituma babasha kurindwa guhungabana baterwa n’ibyo banyuzemo.
Mu mwaka ushize ikigega kigoboka abarokotse jenoside (FARG) cyatangaje ko hakenewe byibuza kubakwa amazu y’abarokotse jenoside agera ku 1,836 bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


