Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2016, nibwo umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane yongeye gutamazwa n’ipantalo yamucikiyeho arimo gutoza, biba incuro ya kabiri ibyo biba muri iyi mikino ya Champions League.
Ubushize ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Wolfsburg umukino ukarangira ari ibitego 3-0, byisobanura uko byanditse bikurikirana, uyu mutoza nabwo yahuye n’uruvagusenya mu kibuga ipantalo imucikiraho.

Bitandukanye cyane n’umutoza wa Manchester City, Manuel Pellegrini wicaye ku ntebe igihe kirekire mu mukino bakinnyemo na Real Madrid, Zinedine Zidane we yagaragaje gukora cyane ku kibuga avugana n’abakinnyi, akabereka uko ashaka ko bitwara ndetse akanagerageza kubakebura.
Uyu murava wa Zinedine Zidane muri uyu mukino watumye yongera gutenguhwa n’ipantalo yari yambaye imucikiraho bituma yibasirwa cyane na byinshi mu bitangazamakuru by’imikino byo ku mugabane w’i Burayi.

Uyu mukino utagaragayemo utagaragayemo icyamamare Christiano Ronaldo ni kimwe mu byamuteye igihunga cyo gukubita hirya no hino mu kibuga bikaza no kumuviramo kugaragaza kimwe mu bice by’ubwambure bwe.
Ibi byatumye abenshi mu bakurikira iby’umupira w’ammaguru basa nkaho batera urwenya bavuga ko yagize kudatsinda, ipantaro nayo akamufatanya n’abafana.

Uyu mukino waranzwe n’umuvuduko ku mpande zombi, ariko ku ruhande rwa Man City ngo yaba yatabawe n’umuzamu wayo Hart wakuyemo imipira ikomeye byakomeje kuvugwa ko iyo Ronaldo aza kuba arimo real Madrid iba yegukanye intsinzi.

Aya makipe akaba azongera guhura ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


