Ibyishimo ni byose ku bagore bagera kuri 517 batoranijwe mu mirenge yose igize intara y’uburengerazuba bavuga ko bajyaga barya zahize,bagiye gufashwa gukora imishinga iciriritse n’abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba,aho buri mugore agiye guhabwa amafaranga 100.000 akazakora umushinga yihitiyemo wamuteza imbere.
Vice chairperson w’urugaga rushamikiye ku muryango FPR/ Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, Mukamasabo Appolonie, avuga ko ari igitekerezo cyavuye ku rwego rw’igihugu mu muryango FPR Inkotanyi nka moteri ya Guverinoma, aho cyatangiriye bikagaragara ko abagore b’ubushobozi buke bafashijwe batera imbere mu cyiswe’ One hundred women’ aho aba bagore bagombaga gufasha bagenzi babo nibura 100 muri buri Ntara kwiteza imbere, Intara y’Uburengerazuba yo igira akarusho aho gutangirira ku bagore 100 ikaba itangiranye 517.
Avuga ko kugira ngo aba bagore basaganywe ibibazo bikomeye by’ubushobozi buke amafaranga bahawe azahindure koko imibereho yabo mu iterambere, buri mugore yahawe umufasha mu mushinga we usanzwe uwuzobereyemo,buri karere kakazafasha umubare w’abagore hakurikijwe uko abanyamuryango ba FPR/ Inkotanyi bakarimo bakusanije inkuga,akarere ka Karongi kakaba ariko kari ku isonga ahakusanijwe arenga 12.000.000 mu gihe mu ntara yose hakusanijwe amafaranga 57.566.590.

Gashirabake Céline w’imyaka 53, utuye mu murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, yabwiye Bwiza.com ko yajyaga yibaza iherezo ry’imibereho ye kuko amaze imyaka 22 apfushije umugabo, n’ibyari kuzamurengera mu zabukuru akaba yarabimaze ngo abana yari asigaranye babashe kubaho, ariko ko bamukuye ahaga.
Ati “Aya mafaranga ibihumbi 100 ngiye kuyakoresha mu buhinzi bw’ibirayi aho nzajya natisha imirima nkabihinga, byakwera nkabibika nkabiguriraho n’ibindi, bikamera bigahinduka imbuto nkayigurisha menshi, bikazankura mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nari ndimo bikangeza mu cya 3 kuko ari yo ntego yanjye kandi nizeye ko ubuzima nabagamo bw’imibereho iruhije cyane bugiye guhinduka.’’
Umutoniwase Epiphanie w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, avuga ko we n’umugabo we bari batunzwe no guhingira abandi kugira ngo babashe kubona icyo batungisha abana babiri babyaye n’abandi Bane barera, mituweli yo bayitangirwaga kubera icyiciro cya mbere cy’ubudehe barimo.
Agira ati “Icyizere cy’iterambere ndagifite kuko ndi muto kandi imbaraga ndazifite, icyo naburaga ni igishoro none ndakibonye. Nzajya njya muri Congo ndangure ibyo mbona bikenewe mbizane mbigurishe, bampaye uzamfasha ubizobereyemo ku buryo nta kabuza imibereho yanjye igiye guhinduka kandi byose tubikesha Perezida wacu, Paul Kagame, chairman w’umuryango FPR/ Inkotanyi, ushaka imibereho myiza ya buri wese ntawe usigaye inyuma”.

Chairperson w’uru rugaga ku rwego rw’igihugu, Mukantabana Marie yabwiye aba bagore ko kwigisha umuntu kuroba ifi biruta kure kuyimuha, ko aya mahirwe akomeye bahawe n’umuryango FPR/ Inkotanyi asanga andi basanzwe bafite arimo n’umutekano usesuye n’ijambo basanganywe.
Yababwiye ko batagomba kurangara ngo bayapfushe ubusa, ko uko bazabyitwaramo ari byo bizatanga n’ibindi bitekerezo byo kuzamura n’abandi basigaye ,abasaba kuzabibamo indashyikirwa.
Komiseri mu muryango FPR/ Inkotanyi, ushinzwe iterambere ry’abagore ku rwego rw’igihugu, Havugimana Uwera Francine, yishimiye ko iyi Ntara itangiranye abagore bikubye inshuro zirenga 5 abatekerezwaga mbere,ikaba ibaye iya mbere mu gihugu, abasaba kutaba indashyikirwa mu mubare gusa, ko ahubwo ubwo umusaruro wavuyemo uzaba umurikirwa Chairman ku rwego rw’igihugu, Paul Kagame na bwo bazaba indashyikirwa, asaba buri wese kukigira icye kugira ngo kibashe kugera ku ntego.

Intara y’Uburengerazuba iracyagaragaramo abagore b’ubushobozi buke mu turere twose tuyigize, Chairman w’umuryango FPR/ Inkotanyi muri yo akaba na Guverineri wayo, Munyantwali alphonse akizeza ko mu minsi iri imbere ikibazo cy’ubukene bukabije muri bamwe bagore bayigize kizaba ari amateka nibakorera ku ntego nk’uko babyiyemeje.


