Uburengerazuba: Ikoranabuhanga riborohereza kubona Serivisi n’amakuru

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba rwishimiye uburyo gukeresha ikoranabuhanga birufasha kubona serivisi zihuse n’amakuru atandukanye. Izo serivisi ni nko gusaba ibyangombwa binyuze k’urubuga Irembo, kumenyekanisha imisoro n’amahoro hamwe no gusaba akazi. Hiyongeraho no kumenya amakuru atandukanye yo mu Rwanda no mu mahanga.binyuze kuri murandasi (internet).
Uwiringiyimana Elysee utuye mu Mujyi wa Rubavu avuga ko asura kenshi inzu itanga serivisi z’ikoranabuhanga na Murandasi (Cyber Cafe) kugira ngo asabe ibyongombwa bitangwa n’ibigo bya Leta, gusaba akazi binyuze ku mbuga z’amamaza imyanya y’imirimo itandukanye ndetse anasome amakuru atandukanye yaba ayo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Ubwo yari yasuye iyo nzu yagize ati: “Naje hano kuri cybercafé kugira ngo ndebe ko nakuzuza ifishi isaba akazi binyuze k’urubuga www.JobinRwanda.com rwamamaza imyanya y’umurimo mu bigo bitandukanye. Internet rero idufasha kumenya amakuru atandukanye yaba ay’akazi, ayo mu Rwanda ndetse nayo mu mahanga hamwe no gusaba ibyangombwa n’akazi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwiringiyimana avuga ko kubera murandasi, bimworohera kuba yasaba akazi mu bigo bya leta byose harimo n’uturere, iby’abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kuko haba hari ifishi isangwa ku mbuga zamamaza akazi abagashaka buzuza bakayohereza bitabasabye kujya aho abatanga akazi bakorera. Uretse gusaba akazi, ngo aherutse no gusaba icyangombwa kigaragaza ko atanfunzwe abikoreye k’urubuga Irembo.
Naho Uwizeyimana Esperance ukorera ubucuruzi mu murengewajenda,akagari ka Kabatezi, umudugudu wa Kibuyearasobanura ibyiza abona muri service z’Irembo
“muri make irembo ni ingirakamaro kuri jye ndetse no kumuryango wanjye , binyorohera kwishyura imisoroya RRA (Rwanda revenue autorithy), iyo amatariki yamfashe nikoza mu rugo ngafata ibyangombwa, nkajya aha hirya gatoya nkishyura”.
Umwanya ni amafaranga
Uwiringiyimana akomeza avuga ko kuba izi serivisi zarashyizwe kuri murandasi byatumye Urubyiruko rwo muri Rubavu hamwe n’abakuze bagabanya amafaranga batangaga mu ngendo bajya gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego za Leta hamwe no gutanga amabarwa asaba akazi. Ibi ngo byabafashije kudatakaza n’igihe iyo bajyaga ku bigo bya Leta bashaka serivisi cyangwa mu bindi bigo gusaba akazi.
Uwiringiyimana avuga ko iyo umuntu asabye serivisi cyangwa akazi abinyujije kuri murandasi anahabwa igisubuzo byihuse binyuze kuri murandasi bityo akamenya niba icyo yasabaga azakibona cyangwa atazakibona bityo akamenya icyo gukora.
Kubera murandasi yageze mu mujyi wa Rubavu, bamwe mu Rubyiruko batangiye gutanga serivisi ziyikorewaho. Urugero ni Ndagijimana Erneste wafunguye sosiyete ifasha abandi kuba bagera kuri serivisi zitangwa hifashishijwe murandasi n’izindi serivisi z’ikoranabuganga.
Kuva yatangira sosiyete Satellite of Technology muri 2015, Uwiringiyimana avuga ko ariyo imutunze. Muri serivisi sosiyete Satellite of Technology itanga harimo gucuruza murandasi, gufasha abantu gusaba ibyangombwa bitangwa n’inzego za leta, gufasha abantu bashaka serivisi zitangwa n’ikigo cy’igihugu cyiterambere (RDB) nko gufungura sosiyete, gufasha abasoreshwa kumenyekanisha umusoro, hamwe na serivisi zijyanye no gucapa no gukora kopi z’inyandiko zitandukanye.
Uwiringiyimana avuga ko Urubyiruko hamwe n’abantu bakuze mu Mujyi wa Rubavu bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga nubwo bamwe bataramenya neza kurikoresha. Avuga ko nibura mu nshuti ze 10, izigera kuri indwi zifite telephone zigendanwa kandi zifite ubushobozi bwo kujya kuri murandasi (internet) ngo kandi nutayifite nawe usanga ayifitiye inyota. Ibi ngo bigaragaza inyota Urubyiruko rwa Rubavu rufitiye ikoranabuhanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Safi Emmanuel
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *