Nyuma y’aho ururimi rw’igiswahili rwemerewe kujya mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, Perezida Magufuli nawe yemeye gutanga abarimu. Ibi bibaye ariko mu gihe abarimu bigishaga icyongereza harimo n’abatanzaniya, birukanwe mu buryo bavuga ko bunyuranije n’itegeko, ubu urubanza rukaba rugeze mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Ibyibazwa na benshi kuri iyi ngingo ni byinshi:
Ese MINEDUC yambuye abarimu b’icyongereza, yiteguye kuzikubita agashyi ikishyura ab’igiswahili, cyangwa bazigishiriza ubuntu?
Ese mama, Magufuli azabohereza anabihembere?
Ese umutanzaniya wumvise ibyabaye ku bavandimwe be, na bagenzi babo bava Kenya na Uganda, azemera kuza gukora uwo murimo, inkoni ikubise mukeba itararenzwa urugo?
Tariki ya 20 Mata 2017, Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba yasuye Tanzaniya, aganira na Perezida John Pombe Magufuli. Mu biganiro byabo, Magufuli yagarutse ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwigisha Igiswahili mu mashuri, avuga ko ari ibyo kwishimira kandi Tanzania yiteguye gutanga abarimu.
Cyakora Minisitiri Musafiri we yarifashe, yirinda kugira icyo atangaza ku bijyanye no kuba Tanzania yemereye u Rwanda abarimu b’Igiswahili, ati ” Ibiganiro byibanze ku burezi, ubufatanye mu guteza imbere inzego z’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubuvumbizi.”
Abarimu b’icyongereza mu buzima butubahiriza itegeko
Kuva mu mwaka wa 2009, abarimu batangiye kwigishwa ururimi rw’icyongereza mu gihe cy’ibiruhuko, ariko 2012 hashyirwaho abarimu bahoraho( school based mentors) mu bigo by’amashuri ya Leta, bigisha buri munsi bagenzi babo b’abarimu.
Nibwo abasaga 900 baturutse mu bihugu byinshi by’akarere, harimo n’abatanzaniya, bashyizwe mu mashuri, bigera n’aho umwe ashingwa ibigo bibiri. Bari biganjemo abagande n’Abanyakenya, hakabamo Abanyekongo, Abarundi, Abatanzaniya, ndetse n’Abanyarwanda.
Bakorera mu bibazo byo kudahemberwa igihe, aho bashoboraga kumara amezi arenga atatu bategereje umushahara, kutavuzwa kandi biri mu masezerano, ndetse no kutishyurirwa ubwiteganyirize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abanyamahanga bari bemerewe amafaranga abajyana iwabo mu kiruhuko, ariko benshi ntayo bahawe.
Muri Nyakanga 2015, nibwo REB yandikiye abamenta bose ko amasezerano y’umurimo bari bafitanye arangirana na Kanama uwo mwaka, hatitawe ku gihe cyari gisigaye. Harimo abari bafite amasezerano agomba kurangira muri Mata 2016, basigaje amezi umunani.
Hirengagijwe amategeko, inzira zose zinyurwamo, REB irinangira, bijya mu nkiko
Ingingo ya 28 y’ itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ivuga ku iseswa ry’amasezerano y’akazi y’igihe kizwi (Cessation du contrat de travail à durée déterminée), ntiyubahirijwe.
Igira iti “ Amasezerano y’akazi y’igihe kizwi ahita arangira iyo icyo gihe cyateganyijwe kirangiye. Kwirukanwa bidashingiye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko cyangwa kwegura mbere y’uko amasezerano y’akazi y’igihe kizwi arangira bituma uruhande rusheshe amasezerano rutanga indishyi zingana n’umushahara w’igihe cy’amasezerano cyari gisigaye, hatirengagijwe izindi ndishyi zakwishyurwa. Amasezerano y’akazi y’igihe kizwi cyangwa ku murimo uzwi neza ashobora kurangizwa mbere y’igihe cyateganyijwe iyo habayeho ikosa rikomeye cyangwa kumvikana hagati y’impande zombi”.
Abamenta birukanwe, bitabaje inzira zose biranga, REB iratsimbarara. Habaye inama eshatu zihuza aba barimu na REB kuri Minisiteri y’umurimo, mu rwego rwo kubumvikanisha no kubagira inama.
Muri ibyo byiciro byose, hitabye abasaga 200 barimo n’abanyamahanga bagarukaga mu Rwanda gusaba kurenganurwa. Izi nama zitabirwaga n’umukozi wa REB ushinzwe abakozi, ndetse n’umunyamategeko wayo, hakaba n’umunyamategeko wunganira aba barimu.
Mu kwisobanura REB ishingira ku nteguza y’ukwezi kumwe yabahaye, inavugwa mu masezerano bagiranye, nyamara ikirengagiza ko ” ikiri mu itegeko kirusha agaciro ikiri mu masezerano”.
Hari amakuru avuga ko benshi mu banyamahanga bitabaje inkiko zo mu karere ka Afurica y’Uburasirazuba n’izo mu bihugu byabo, kuko bari baraje mu rwego rw’umubano hagati y’ibyo bihugu n’u Rwanda, binyuze muri za Ambassade na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga.
Mu byo basaba, harimo kubahiriza amategeko, bagahembwa imishahara y’amezi asigaye, guhabwa indishyi zijyanye no kuba nta cyemezo cy’uko bakoreye REB bahawe (Attestation de service rendu).
Rwabaye urwa ndanze, MIFOTRA ikora inyandiko mvugo ijyanwa mu rukiko, kuko kumvikana byananiranye.
Mu bibazo barimo by’ubushomeri, abarimu bishakamo amafaranga y’umu avoka ibihumbi 500 (bumvikanye nawe kuyatanga mu byiciro), ndetse batanga n’igarama ry’urubanza, amafaranga ibihumbi 50.
Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo, inama ntegurarubanza zimaze kuba ari eshatu, zitabirwa n’impande zombi, ku ruhande rwa REB haza uwitwa Mandataire wa Leta utangwa na Minisiteri y’Ubutabera. Iya nyuma ni iyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2017.
Nabwo rwabuze gica
Uhagarariye Leta mu rubanza, avuga ko hakurikijwe ingingo ya 14 y’amasezerano REB yagiranye n’aba barimu, ivuga ko “yahagarikwa hashingiwe ku musaruro muke cyangwa ikosa rikomeye”, hagamijwe kuvugurura imikorere y’uru rwego. Nyamara ibyo ntibivugwa muri Notice REB yabahaye.
Me Nsabimana Joseph, avuga ko ivugururwa (restructuration) riteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko n° 13/2009 rigenga umurimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo ngingo igira iti “Umukoresha ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no kuvugurura imikorere y’ikigo bikorwa kubera ingorane z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho gukora neza. Abakozi bagabanywa mu kigo batondekwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abo atunze ku buryo bwemewe n’amategeko, bikitabwaho uko bikurikirana. Ibyo bimenyeshwa Umugenzuzi w’umurimo mu nyandiko”.
Me Nsabimana ati “Nta ngorane z’ubukungu zabaye kuko ikigo cya Leta ntigihomba, nta koranabuhanga rishya ryajemo, kandi babirukaniye rimwe bose, nta n’umwe wasigaye, haba abamaze igihe n’abashya, abize menshi n’aba make, cyangwa ubushobozi”. Yongeraho ko Umugenzuzi w’umurimo atamenyeshejwe mbere mu nyandiko nk’uko iyi ngingo ibiteganya.
Iyi nama ntegurarubanza yanzuye ko ruzaburanwa mu mizi, isango yatanzwe ni kuwa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017 saa tatu.
Ngiyo inzira y’umusaraba abarimu b’icyongereza banyuzemo kandi bakirimo, ngiyo iyo Magufuli ashaka kunyuzamo abananchi be, atitaye ku byabaye ku ba Museveni na Kenyatta.
Ngibyo kandi bimwe mu bibazo abakozi banyuranamo n’abakoresha, muri iki gihe isi yitegura kwizihiza umunsi w’umurimo, tariki ya 1 Gicurasi. Minisiteri y’umurimo ikaba isaba ibigo, birimo na REB, kugirana ubusabane n’abakozi, barebera hamwe ibimaze kugerwaho, no gufata ingamba zo kurushaho kunoza umurimo. N’uru rubanza ruzashyirwe mu byagezweho na REB.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe


