Uburusiya bwakoze igisasu cya kirimbuzi cyasenya Ubufaransa mu gihe gito

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burusiya ubu iri mu igerageza ry’igisasu cya kirimbuzi ngo gishobora kuba cyasenya igihugu kingana n’Ubufaransa cyangwa kiri munsi yabwo ku buso mu gihe gito cyane.
Icyo gisasu cyiswe “ Satan 2 ” ariko izina ryacyo nyaryo ni “ RS-28 Sarmat ” ngo kikaba kizaba ari igisasu cya kirimbuzi kitigeze kibazo mu mateka y’isi.
Iyi missile batangiye gukora ngo yakozwe ije gusimbura iyari isanzwe nayo ikomeye yiswe R-36M” iryo zina ikaba yararyiswe n’inzobere zo muri OTAN, nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza.
Leta y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye kuzakora igeregeza ry’iyi missile mu minsi mike iri imbere, muri 2020 ikaba aribwo izaba yarangije gukora neza igashyirwa mu bubiko, ikaba ishobora kuraswa mu bilometero ibihumbi icumi (10,000Km).
Imijyi nka Paris na London y’i Burayi, ngo iyi missile yayisenya mu gihe gito cyane, ikoranabuhanga izaba ikoranye ngo rirahagije ku buryo komite yashyizweho ishinzwe ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi itababuza kurangiza umushinga wabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *