Mu cyumweru gishize nibwo inkuru zacicikanye mu binyamakuru bitandukanye byo ku isi ko umugezi wo mu Burusiya wahindutse amaraso, bamwe bavuga ko ari ibitangaza by’Imana, ko wahindutse amaraso, gusa Leta y’u Burusiya yasobanuye impamvu.
Norilsk Nickel, ishyirahamwe rya mbere ku isi ritunganya ibikoresho bikozwe mu butare bwa nickel, ryemeye ko ryagize uruhare mu gutuma uyu mugezi wa Dalydkan, uhinduka nk’amaraso.
Ubuyobozi bwa Norilsk Nickel bwatangaje ko guhinduka kw’uyu mugezi byaturutse ku mvura yaguye ku itariki ya 5 Nyakanga 2016, ituma umwe mu muyoboro w’amazi ava muri urwo ruganda wuzura i Nadezhda, amazi yawo yanduye ahita ahura n’uyu mugezi uhinduka nk’amaraso utyo.
Mu gihe ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko aya mazi yahindutse nta ngaruka yagira ku buzima bw’abantu n’ibimera, Alexei Kiselyov, Minisitiri w’ibidukikije yatangaje ko bigoye guhita bemeza ko nta ngaruka zabaho aka kanya.
Ibi bikaba byakuyeho ibihuha benshi bakwirakwizaga ko ari ibitangaza by’Imana, ko amazi yihinduye amaraso bigereranywa n’ibitangaza Yezu yagiye akora, ahindura amazi Divayi, atubura amafi,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


