Mu kintu kivugwa nk’igitangaza gishobora kurokora ubuzima bwa benshi ku isi, Uburusiya bwatangaje ko urukingo rushya rwa kanseri rwiswe Enteromix rwerekanye ubushobozi bungana na 100% mu igeragezwa ryarwo rya nyuma.
Urukingo Enteromix rukozwe ku ikoranabuhanga rishya rya mRNA, nk’irirangaje izindi mu gukora inkingo za COVID-19, rukaba rutegura umubiri w’umuntu kumenya no kurwanya selire za kanseri. Byongeye, rukorerwa umuntu ku giti cye, rukabasha kwibasira indwara ye mu buryo bwihariye.
Uretse ko rugabanya no gusenya ibibyimba binini bya kanseri, abitabiriye igeragezwa bavuga ko ntangaruka zikomeye zagaragaye nk’uko bisanzwe bigenda ku bafata imiti ya ‘chemotherapy’ cyangwa abahabwa ubundi bufasha bwifashisha gushiririza.
Igeragezwa ry’uru rukingo ryatangiye muri Kamena 2025 i St. Petersburg, rikozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburusiya gishinzwe ubushakashatsi bwa Radioloji gifatanyije n’Ikigo cy’Ubushakashatsi bwa Molekulari (EIMB) cya Akademi y’Ubumenyi y’u Burusiya. Abantu 48 nibo babanje kurugerageza, bose bakagaragaza ibisubizo byiza.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Burusiya, Enteromix ikoresha virusi enye zidatera indwara kugira ngo zisenye selire za kanseri, zifate n’uruhare mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri. Nyuma y’imyaka y’igeragezwa, abashakashatsi bemeje ko uru rukingo rufite ubushobozi bwo guhagarika gukura kwa kanseri ndetse no kuyisenya burundu mu bice bimwe.
Igisigaye ubu ni kwemezwa n’ubuyobozi bw’Ubuzima mu Burusiya, kugira ngo rukorwe ku bwinshi maze runashyirwe ku isoko. Nibarwemerera, Enteromix ishobora kuba urukingo rwa mbere rwa kanseri rukozwe ku buryo bwihariye (personalized mRNA vaccine) rugera ku baturage.


