Komisiyo yigenga yâAmatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje ko ibyavuye mu matora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023 muri icyo gihugu byerekana ko Felix Antoine Tshisekedi ari we watorewe kuyobora icyo gihugu, bivuze ko agiye kukiyobora mu yindi manda yâimyaka 5.
Ni amatora ariko ataravuzweho rumwe muri icyo gihugu kuko benshi mu bakandida bari bahanganye bo basabye ko ariya matora asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro hagategurwa andi atarimo uburiganya nâubujura byâamajwi.
Nkâuwitwa Martin Fayulu we na nubu aracyahamagarira abaturage kwigabiza imihanda bakajya kwigaragambya bamagana ibyavuye muri ariya matora, ibintu anahurizaho nâabarimo, Denis Mukwege, Moise Katumbi nâabandi.
Ibyâubu busabe bwâabo bose ariko CENI yo yabiteye utwatsi ishimangira ko nâubwo hari ibitarakozwe neza bidakuraho ko amatora yabaye kandi ko umukandida watowe ari we ugomba kuyobora Igihugu.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu baperezida bâibihugu byo mu muryango wâAfurika yâUburasirazuba (EAC) bagaragaje kwishimira itsinzi ya Tshisekedi turebera hamwe buri wese icyo yaba akurikiye kuri uyu mukuru wa DRC utemeranwa nâumubare munini wâabo bari bahanganye ku tsinzi yabonye mu matora.
Bimaze kuba nkâumuco ku isi hose ko iyo hagize umuyobozi wâIgihugu wegukana itsinzi mu matora, abandi bakuru bâIbihugu bifatanya nawe mu kwishimira itsinzi banamwifuriza kuzagira akazi keza bakamwoherereza ubutumwa bwanditse. Akenshi bakoresha urubuga rwa X. Kuri Tshisekedi rero nawe niko bikomeje kugenda, gusa muri iyi nkuru ntituri buvuge ku bakuru bâibihugu nâimiryango mpuzamahanga bose bifatanyije nawe mu kwishimira itsinzi, turagaruka ku bafite imyihariko idasanzwe bo muri EAC bijyanye n’uko ibihugu byabo bibanye na DRC.
Akenshi ubwo butumwa buba bunashimangira ko ububanyi nâamahanga bwifashe neza hagati yâIbihugu byombi ndetse bunerekana ko bigiye gukomeza cyane ko akenshi abatohereza bene ubwo butumwa baba bahisemo kwifata ahanini binaturutse ku mubano uba utari wifashe neza cyangwa se uba ugiye kuzamba bitewe no kudahuza nâuwo uba yatowe.
Igihugu cya DRC nkâigihugu kiri mu muryango wâAkarere kâAfurika yâUburasirazuba kandi kikaba kirimo intambara gihanganyemo nâInyeshyamba za M23 kandi akaba ari intambara ibyo bihugu bitavugaho rumwe, itorwa rya Felix Tshisekedi nkâumuntu muri manda ye ya mbere wanze kuganira nâizo nyeshyamba ryatumye ubusesenguzi bwacu ku cyateye Abaperezida bâibyo bihugu kwishimira itsinzi ye bwaguka.
Nta gushidikanya ko hari ababitewe nâUburyarya, abandi babikoze bishakira amaronko, abandi bo bagendera kuri ya mvugo ngo âMuri politiki nta mwanzi uhoraho ubaho, harebwa gusa ku nyunguâ, naho abandi bo bagendeye kuri niko bikorwa.
Uburundi â Perezida Evariste Ndayishimiye niwe wabaye uwa mbere mu gushimira Tshisekedi kubwo gutsinda amatora.
Abinyujije kuri X ye, Ndayishimiye yagize ati âNdashimira byimazeyo mugenzi wanjye akaba nâumuvandimwe wanjye, H.E FĂ©lix Antoine Tshisekedi ku kuba yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wa DRC nyuma yo gutangazwa by’agateganyo. Mu gihe habaye amakimbirane yâamatora, ndizera ko igisubizo cyâamahoro ari cyo cyazikemura binyuze mu nzira zemewe nâamategeko.â

Bigendanye nâuko Uburundi muri iyi minsi bubanye na Tshisekedi aho Raporo ya LONI iheruka kugaragaza ko icyo gihugu cyanohereje muri DRC abasirikare barenga 1000 kujya kurwanya umutwe wa M23, hakiyongera ho ko uyu Ndayishimiye muri iyi munsi ari gushakira urwitwazo rwâibibazo biri mu gihugu cye kâu Rwanda nkâuko na mugenzi we Tshisekedi yabigenje ubwo yitaga umutwe wa M23 uwâu Rwanda, ukanongera ho ko bizwi ko bariya basirikare bishyurirwa na DRC amadolari menshi kandi bikanavugwa ko ayo yose yigira mu mufuka wa Perezida Ndayishimiye nâagatsiko bafatanyije kuyobora Igihugu, Ibyo byerekana ko Ndayishimiye wâUburundi yatwawe no gushaka ko imbehe ye itiyubika bityo mpemuke ndamuke ikaba ari yo iza imbere mu byamuteye kwishimira itsinzi ya Tshisekedi.
Ntabwo Ndayishimiye yari kwishimira itorwa ryâundi mukandida wese kuko atari kwizera ko nawe azakomeza gushyigikira ko Abasirikare bâUburundi baza guca inshuro mu ntambara ya M23. Ahari undi wari gutorwa yari kwemera kuganira na M23 intambara igahagarara.
TANZANIYA â Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan nawe ari mu bashimiye Tshisekedi ku bwo kongera gutorwa, kimwe na Ndayishimiye, Suluhu nawe anyuze kuri X ye yagize ati âNdashimira byimazeyo Nyakubahwa, Perezida FĂ©lix Tshisekedi kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Tuzakomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umubano hagati y’Ibihugu byacu ndetse nâUmuryango wâAfurika yâUburasirazuba.â

Kuri Tanzaniya, ntibyoroshye kumenya ikiri mu myumvire ya Suluhu ahanini bigendeye ko ari umuntu wakunze kwicecekera ku bibazo byose biri muri DRC. Ubutumwa bwa Perezida Samia bwo burasobanutse ko ari imikoranire yishakira mu iterambere ryâIbihugu nâiryâAkarere ariko urujijo rurimo ni uko uyu ubusanzwe ari mu bagiye bavuga ko Tshisekedi akwiye kuganira na M23.
Ntitwakwirengagiza ariko na none ko iyi Tanzaniya ivugwa mu bihugu bitatu bya SADC byemereye DRC kuzohereza ingabo zizaza guhashya M23. Gusa hari abasesenguzi bavuga ko izo zitazaza ko ahubwo Tanzaniya yaba izakoresha izisanzwe muri icyo gihugu mu butumwa bwa MONUSCO.
Bitewe rero nâuko kugenda gake no kutavuga menshi bya Tanzaniya, umuntu aramutse avuze ko perezida Suluhu yahisemo âKubagarira yoseâ nkâutazi uko ejo hazaba hameze ntiyaba yibeshye.
KENYA â Perezida William Samoei Ruto nawe yashimiye Tshisekedi kubwo kwegukana itsinzi, ubutumwa bwe we bugira buti âNdashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku tsinzi ikwiye. Amatora ni intambwe mu mateka ya demokarasi y’igihugu cyawe. Ntegereje gushimangira umubano wa Kenya na DRC hagamijwe inyungu zâibihugu byacu.â

Usomye ubu butumwa bwa Ruto ntiwakwibuka ko ari we uherutse kwifatira ku gahanga guverinoma ya Kinshasa ubwo yayitsemberaga ku byo kuyoherereza abarimo Coroneille Naanga na Bertrand Bisiimwa bari bakoreye ikiganiro muri Hoteli yo muri Nairobi bagatangaza ishingwa rya AFC (Alliance Fleuve Congo) igamije guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ruto icyo gihe yavuze ko ibyo aba babikoze kuko Kenya ari igihugu âKigendera kuri demokarasi bityo ko kitajya kinjira mu bikorwa byâitangazamakuru.â
Uko kutumvikana ku ishingwa rya AFC kwanatumye Kinshasa ihamagaza ambasaderi wayo wari muri Kenya kuri ubu nta Ambasaderi wa Congo uri muri Kenya.
Ibyo byiyongeraho ko Kenya nayo yagiye kenshi isaba Tshilombo kwemera akayoboka ibiganiro adakozwa nâumutwe wa M23, Kenya kandi yari ifite ingabo mu butumwa bwa EACRF bwashoje butagaruye amahoro muri Kivu ya Ruguru nyuma yâumwaka wose aho bamwe mu Banyekongo banashinjaga ingabo za Kenya kuba ngo zarafashaga M23 ku rugamba byanatumye WAZALENDO irasa ku birindiro byâAbanyakenya igisasu cyahitanye umusirikare umwe.
Muri rusange ibyari bizwi nâabantu benshi ni uko umubano wa Kenya na DRC utifashe neza, kuba rero Ruto yashimiye Tshisekedi wabifata nkâ âUburyaryaâ.
UGANDA â Perezida Yoweli Kaguta Museveni nawe ntiyatanzwe, we ati âKu Basangirangendo ba Uganda namwe abavandimwe bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; Mfashe uyu mwanya mu izina ryâAbagande nshimira H.E Felix Tshisekedi kuba yaratsinze amatora muri Kongo nkâuko byatangajwe na komisiyo yâamatora. H.E Tshisekedi yagize uruhare runini mu bikorwa by’akarere azana Kongo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba no kutwemerera gukorana n’ingabo za Kongo mu gusenya ADF mu burasirazuba bwa Kongo. Dutegereje ubufatanye bwa kivandimwe nâabaturage na Guverinoma ya Kongo.â

Kuri museveni we ibyo yanditse birasobanutse, yavuze ko icyo agenderaho ari uko byatangajwe na Komisiyo yâAmatora, yagarutse kandi ku byo Uganda na DRC ya Tshisekedi bahuriyeho ko ari mu guhashya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwe.
Ibyo birumvikanisha ko Museveni we rero icyo yirebeye ari inyungu âYakeje uwimyeâ.
U Rwanda rwo ntacyo rwigeze rutangaza kuri iyi tsinzi ya Tshilombo, birumvikana kandi ko rutari kubikora kuko yiyamamaza yavuze ko natorwa icyo azakorera abamutoye mu rwego rwo kubashimira ngo ni âUgutangiza intambara kâu Rwanda.â
Ibindi bihugu byagize icyo bivuga kuri iyi tsinzi ya Tshisekedi byiganjemo ibyo mu muryango wâAfurika yâAmajyepfo (SADC) nka Zambia, Zimbabwe, Afurika yâApfo ndetse nâimiryango mpuzamahanga itandukanye.
Igitangaje kuri iyi miryango y’Ibihugu by’Afurika kuri aya matora yo muri DRC ni uko yose nta n’umwe wigeze ukomoza ku bujura bwavuzwe muri aya matora ndetse bukanashimangirwa n’abakandida bayitabiriye mu gihe ibihugu bikomeye nk’ Amerika byo byabigarutseho.
Itangazo rya Ambasade ya Amerika i Kinshasa rigira riiti « Turabizi ko abakandida benshi banze kwakira ibisubizo by’agateganyo. Icyakora, twongeye gushimangira ko inzira imwe rukumbi yo guhangana n’ibisubizo no gusaba ibisobanuro bigomba kuba binyuze mu nzira zâamategeko no mu mahoro.”
Riti “Kwifashisha guhangana nâurugomo ntibizakemura ibibazo cyangwa guteza imbere demokarasi muri RDC. Turahamagarira inzego zibishinzwe gukora iperereza mu buryo buboneye kandi mu mucyo ku mpungenge zose zagaragaye zijyanye no kutubahiriza amategeko agenga amatora n’ibirego by’uburiganya n’ihohoterwa.”



One Response
Uburyarya, mpemuke ndamuke na bagarira yose: Ibyigaragaza ku baperezida ba EAC bashimiye Tshisekedi
Ariko kuki twe abanyarwanda dukunda kwivanga muri politique zabandi ibi bitekerezo byawe ntahandi wabisanga wagiye usesengura ibyiwanyu ukareka ibyabandi cyane ko bitaba bitureba niyompamvu bavugako turi ikibazo mukarere kose mugabanye ubujajwa amatora yacu ntabwo abaturanyi bayavugaho tubigenza uko dushaka mujye mureka kwivanga mubitabareba