Mu by’ukuri iyo umunsi wo gushyingiranwa wegereje, abakobwa bakiri amasugi usanga batekereza cyane bakanaterwa ubwoba n’uburibwe buva mu mibonano mpuzabitsina ikozwe bwa mbere ,nyamara ntibamenye ko hari uburyo bushobora gukoreshwa mu gihe umugore ayikoze ntababare.

1.kubanza kwishyiramo ko ugiye gutakaza ubusugi
Iyo umugore yamaze kubana n’umugabo we ariko akaba atarakoraho imibonano mpuzabitsina, nibyiza ko mu rwego rwo kwirinda uburibwe, abanza gutegura ibitekerezo bye ndetse n’umubiri we agatangira kwishyiramo ko agiye gukora iyo mibonano kandi ko byanze bikunze ari cyo gihe ngo atakaze ubusugi kuko aba yarabuteganyirije umugabo we.
2.kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo utiyumvamo
Mu gihe umugore ashyingiranwe n’umugabo ariko akaba atamukunze hari ikindi kintu runaka amukurikiyeho cyangwa se yamutsindiriwe n’ababyeyi, bituma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ababara ku buryo bukomeye kuko aba atamwiyumvisemo, bikaba byaba intandaro yo gutandukana kuko aba yamaze kwishyiramo ko bibabaza buri gihe.
Ni byiza ko habaho kwiyumvanamo ku mpande zombi kuko bifasha imikaya kwitegura igikorwa kigiye kuba muri ako kanya.
3.gukina udukino tubanziriza imibonano mpuzabitsina
Igikorwa cyo gutegurana mbere y’akabariro ni byiza kuko bituma igitsina cy’umugore gihura n’ububobere bityo bigatuma iyo habayeho kwinjira kw’igitsina cy’umugabo byoroha umugore ntahure n’uburibwe.
Iyo habayeho gukina utwo dukino kandi bituma umugore atwarwa akanshi ntamenye igihe yatakarije ubusugi, akaza kumenya ko yabikoze bitewe n’ibimenyetso bimwe n’abimwe bigaragaza umukobwa wese watakaje ubusugi, nko kuva amaraso.
4.kurushaho kuvugana mu gihe igikorwa nyirizina cyatangiye.
Mu gihe umugore agiye yitegura gutakaza ubusugi ni byiza ko mu gihe umugabo akinjiza igitsina bagomba kugenda bavugana, igihe y’umvise ababaye akamubwira.
Icyo gihe bifasha umugabo gutekereza akareba niba hari icyo atakoze cyari gikenewe mbere y’uko agera mu gikorwa nyiri zina bityo akaba yabikosora.
Ikindi kandi bituma arushaho kumugirira ikizere kuba afite umuntu umwumva kandi ntiyirebe ngo abe yakwishimisha wenyine mu gihe mugenzi we ataritegura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


