Uburyo 5 bw’ingenzi bwagufasha kurwanya indwara ya Cancer

Sangiza iyi nkuru

Indwara ya Cancer ni imwe mu ndwara zihangayikishije isi muri iyi minsi ya none. Iyi ndwara ifata abantu bose itarobanuye ndetse ikanafata ibice bimwe na bimwe by’umubiri nta cyo isize nubwo hari ibyo ikunze kwibasira nk’imyanya y’ibanga ku bagabo n’amabere ku bagore.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko iyi ndwara iterwa n’uturemangingo tw’umubiri tuba twarangiritse bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo gukomeretswa n’ibyuma bishaje, bimwe mu biribwa bituma habaho umubyibuho ukabije cyane ko bene aba ari bo iyi ndwara ikunze kwibasira kuko ifata mu kinure n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari ibintu bimwe na bimwe umuntu ashobora kwirinda bityo bikamufasha guhangana n’iyi ndwara.
Ibi bikaba ari bimwe mu byatangajwe n’ikigo cyo ku mugabane w’u Burayi kiga kikanatanga inama ku ndwara ya Cancer mu rwego rwo gukangurira abantu gukomeza kuyirinda

  1. Kwitabira gukora imirimo isanzwe n’imyitozo ngororamubiri.

Iki kigo kivuga ko abantu badakora cyane imirimo isanzwe ifasha umubiri wabo kuruhuka no kurambuka, ari bamwe mu bibasirwa n’iyi ndwara ya cancer cyane.
Imyitozo ngororamubiri ituma habaho kuryanya cya kinure gishobora kuba intandaro y’iyi ndwara. Mu gihe rero nta kanya kabonetse ko gukora iyi myitozo ngororamubiti, iki kigo gitanga inama zo gukora cyane imirimo y’ingufu buri wese ku rwego rwe, bishobora kumufaha.

  1. Kwirinda ibikoresho bikomeretsa

Ibikoresha birimo inzembe, imisumari n’ibindi cyane cyane bishaje, ni bimwe mu biteza ingorane zo kwandura iyi ndwara ikira bigoranye cyangwa rimwe na rimwe ikananirana.
Ibi bikoresho iyo byajeho umugese, ngo bishobora kongera ku buryo bwihuse amahirwe yo kwandura iyi ndwara imunga umubiri kugera ku magufa.

  1. Kwirindi izuba ry’igikatu

Izuba ry’igikatu na ryo ngo ni kimwe mu bituma indwara ya Cancer ishobora gufata umubiri w’umuntu kubera ko hari uturemangingo tuba twangiritse aho izuba rikubise igihe kirekire hakamera nk’ahakakara bityo bikaba byakwangiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bashakashatsi bavuga ko izuba rituma uturemangingo dutembereza amaraso dupfa, aho twari turihakangirika ku buryo hasa naho nta cyo hakimaze ku mubiri.

  1. Kwirinda ibiyobyabwenge birimo itabi

Ibi na byo ni bimwe mu biza ku isonga mu gutuma umuntu yakwandura indwara ya cancer ikunze gufata ibihaha.
Iyi ndwara yibasira inzira y’ubuhumekero iterwa ahanini no kuba abakoresha itabi baba barangiritse muri izi nzira ziyungurura umwuka bigatuma zifatwa vuba iyo bibaye ngombwa.

  1. Kwikingiza no kwirinda indwara ya Epatite

Iyi ndwara y’umwijima ngo ni imwe mu nzira za hafi zituma indwara ya cancer ifata vuba umubiri w’umuntu.
Ubusanzwe iyi ndwara nayo akenshi usangana abantu bafite cya kibazo cy’ikinure, usanga abayirwaye badatana no kurwara indwara ya Cancer kuko bigendana. Aba bashakashatsi rero bavuga ko ibyiza ari ukwirinda Epatite bikaba byafashano kwirinwa cancer.
Iki kigo cyashyize izi ngingo nka zimwe mu ngingo zishobora gufasha guhangana n’iyi ndwara, mu gihe ku itariki ya 4 uku kwezi hizihijwe umunsi mpuzamahanga kwirinda indwara ya Cancer, u Rwanda na rwo rukaba ari rumwe mu gihugu byitabiriye uyu munsi aho rwawizihije kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indwara ya Cancer rero ni imwe mu ndwara ihitana imbaga, aho muri 2012 Miliyoni zisaga 14 z’abaturage bahitanywe na yo, bikaba biteganyijwe ko mu gihe nta gikozwe uyu mubare wazamuka kugera kuri Miliyoni zisaga 24 muri 2030.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *