Uburyo Umunyarwandakazi  Tabula na bagenzi be birukanwe babangamiraga umutekano wa Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo yatangaje uburyo Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, Umufaransa,Olivier Prentout n’Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini, Umubiligi, Wim Vanhelleputte babangamiraga umutekano w’iki gihugu,bigatuma birukanwa.

Amagambo ya Ofonwo Opondo asobanura iby’iki kibazo aje nyuma y’aho abantu benshi bagiye banenga Uganda kuba yarirukanye aba Banyamahanga ibashinja kubangamira umutekano w’iki gihugu ariko ntisobanure  uko babikoraga.

Opondo nk’uko inkuru dukesha Reuters, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, yavuze ko aba bakozi bafashije abantu (ntabwo vuga amazina yabo) batabyemerewe  kwinjira mu bubiko bw’amakuru y’igihugu.

Ati “ Ku mpamvu izo ari zo zose, batumye abantu batabyemerewe binjira muri sisitemu y’amakuru ya Uganda. Ngibyo ibyo abo bakozi ba MTN bakoze.  Gufungura ahashinzwe kubika no gutunganya [backend] amakuru y’igihugu.”

Uyu muvugizi wa Leta ya Uganda avuga ko ibyo aba bakoze ba MTN Uganda birukanwe bisa nk’ubutasi cyangwa kirogoya mu bukungu bw’iki gihugu.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa MTN muri Uganda, Justina Ntabgoba yanze kugira icyo avuga ku magambo ya Ofonwo Opondo.

Uyu avuga ko kugeza ubu Leta ya Uganda itarabamenyesha MTN icyatumye abakozi bayo birukanwa.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Leta ya Uganda kandi kuwa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko MTN- Uganda yakoze amanyanga yo kutagaragaza neza ingano y’umutungo yinjije bityo ko yahombeje igihugu amafaranga yinjiraga mu isanduku yacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *