Ubusanzwe abasore benshi bizerera mu mafaranga ku buryo kwegera umukobwa nta mafaranga aba yumva nta cyizere bimuha, ndetse no mu buzima busanzwe ugasanga kugirango babone abakunzi bibasaba kwigomwa byinshi no gutakaza amafaranga menshi.
Mbese wari uzi ko hari uburyo ushobora gukoresha ukigarurira umutima w’umukobwa wakunze nta mafaranga ukoresheje cyane ko n’iyo uyakoresheje igihe kikagera ukayabura agucikaho?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abahanga bavuga ko niba ubonye amahirwe yo guhura n’inkumi gerageza kuyiganiriza uyibaza utubazo tworoheje kandi tumureba ariko nagera aho ashaka kukumenya ugerageze kubigarura kugira ngo bibafashe gukomeza ikiganiro, gusa wirinde kurondogora no guhakana cyane.
Irinde kugaragaza ko umufitiye amarangamutima kugira ngo atabona ko byacitse akazibukira, ariko uko mugenda murushaho kumenyana utangire uyagaragaze bizatuma yibuka ko nawe uri umuntu nk’abandi n’aho waba udatunze ibya mirenge.
Niba umugaragarije amarangamutima yawe ugira ngo urebe ko agusubiza igisubizo kigaragaza ko yabibonye ntagire icyo agusubiza, ibi bigaragaza ko wabikoreye igihe kitari cyo itonde hacemo akandi gahe kugeza igihe uzabonera ko nawe yatangiye kukugirira amarangamutima.
Nyuma mubwire ko ukeneye ko mwasangirira hamwe nk’abavandimwe ndetse ko hazaba hari n’abandi nka we, niyanga umugaragarize ko nta kibazo biguteye ko buriya arah’ikindi gihe, bizatuma yumva ko nta cyari kibyihishe inyuma.
Irinde guhora umutaka gusa ubikore gake gake kandi bigaragare nk’ibintu utatekerejeho cyane, ariko kandi ntibibure, bityo bizatuma yumva ko uri ingenzi kuko ukunda kumubwira ibimwubaka.
Aba bahanga basoza bavuga ko nubasha gukora ibi bintu mu gihe runaka bitewe nuko uwo ubikorera ateye, nta kabuza uzamwegukana kandi ngo ugomba no kongeraho kugaragaza ko ufite agaciro ndetse uniyubaha, kuko nawe bizatuma akubahira uko uri.
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com


