Mu mujyi wa Dubai, uzwi cyane ku isi kubera inyubako ndende, ubutunzi nâubutwari mu ikoranabuhanga, hari indi sura itagaragarira buri wese. Ni isura yâagahinda, imiborogo nâamarira yâabakobwa baturuka muri Afurika, cyane cyane abo muri Uganda, bashorwa mu bikorwa by’ubusambanyi biteye ubwoba.
Abenshi muri abo bakobwa babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa mu bikorwa byâubucuruzi. Ariko bageze i Dubai, basanga ibyo babwiwe ari ibinyoma. Bahita bashyirwa mu macumbi yuzuye abandi bakobwa benshi, maze bakabwirwa ko bafite amadeni akomeye: amafaranga yâitike yâindege, visa, icumbi nâibiryo.
Abo bakobwa basabwa kubyishyura mu buryo bumwe gusa: kwemerera abakiriya bâabaherwe imibonano mpuzabitsina idasanzwe, rimwe na rimwe irimo ibikorwa biteye isoni birenze urugero, nkâuko bamwe babitangarije BBC.
Bamwe bavuga ko basambanywa n’abagabo barenze 3 kandi biteye inshinge ni mu gihe abandi bahamirije BBC ko hari n’igihe basigaye amazirantoki umubiri wose mu gihe bagiye guhura n’abo bagabo.
Mu mwaka wa 2021 na 2022, abakobwa babiri bâAbanya-Uganda, Kayla Birungi na Monic Karungi bapfuye mu buryo budasobanutse nyuma yo kugwa mu nyubako ndende i Dubai.
Polisi yahise ivuga ko ari ukwiyahura cyangwa izindi mpanuka. Ariko inshuti nâimiryango yabo ntibabyemeye, kuko bombi bari barashatse uburyo bwo kuva mu maboko yâuwitwa Charles Mwesigwa, ukekwaho kuba ari we uyobora ako gatsiko.
Umuturanyi umwe yabwiye BBC ko yabonye Monic yishimira kubona akandi kazi keza katari ako gukora imibonano mpuzabitsina, ariko hashize iminsi mike gusa, asanga apfuye.
Bamwe mu bakobwa barokotse bemeje ko bamwe mu bakiriya babo bari Abanyaburayi bakomeye, ndetse bakabasaba ibikorwa bimeze nkâibyâubugome nâibyo gusuzugura cyane abirabura.
Umwe yagize ati: âIyo navugaga nti âsinabikoraâ, byabahaga ishyaka ryo kuntoteza kurushaho. Bashakaga umuntu arira, asakuza, akiruka. Kandi uwo muntu mu maso yabo agomba kuba umukobwa wâumwirabura.â
Abagerageje gusaba ubufasha kuri polisi i Dubai basubijwe nabi, bamwe babwirwa ko âAbanyafurika ari bo biteza ibibazo ubwaboâ.
Imiryango ya Monic na Kayla iri mu gahinda. Ntibigeze basubizwa neza ku rupfu rwâabana babo. Monic, byo byâumwihariko, umurambo we wagiye guhambwa mu mva zitagira amazina i Dubai, ntibigeze babasha kuwugarura iwabo muri Uganda.
Umuryango wa Monic uravuga uti: âTwese turaririra urupfu rwa Monic. Ariko se ni nde uzahagarara ku bandi bakobwa bakiriho? Bariyo, barababazwa.â
Ibibera i Dubai ni isomo rikomeye. Mu gihe ibihugu byinshi byâAfurika bifite ikibazo cyâubushomeri mu rubyiruko, abakobwa benshi bafata inzira yâubukoroni bushya bwâakazi mu bihugu bikize. Ariko abenshi bashorwa mu mabi, bamwe bakahasiga n’ubuzima.
Ibi bikwiriye kuba indirimbo yo gukangurira inzego za leta, imiryango mpuzamahanga nâimiryango yâabaturage kurwanya icuruzwa ryâabantu no gusigasira agaciro kâumuntu.


