Nyuma yaho, I Erevan muri Armenia, Louise Mushikiwabo atorewe umwanya w’ Umunyamabanga Mukuru w’ ibihugu bikoreshe igifaransa, Prof. Ntabona asanga kuba igifaransa cyarigishijwe ku itegeko mu Bihugu biri mu biyaga Bigali, bigatuma indimi zaho zitakaza agaciro ari ikibazo gikomeye.

Mu kiganiro na Iwacuburundi, Prof. Ntabona nk’ umuntu w’ inararibonye wigishije muri za kaminuza zitandukanye yagize ati ”Mpereye iwacu mu Burundi nk’ igihugu gito byari byoroshye kugira ngo umuzungu atwigishe amacakubiri yakoresheje ururimi rwe kandi turufata vuba nk’ impumyi”.
Akomeza avuga ko politiki ya Francophonie igomba guha abaturage b’ ibihugu bikoresha uru rurimi amahirwe yo kwerekana ubushobozi n’ ibyiza by’ umuco wabyo bityo n’ abandi bakifuza kuwugana , ariko ngo byose bigashingira ku kubaha indangagaciro, inzego ndetse n’ umuco w’ ibihugu bigize umuryango.

Dr. Christophe Kayumba asanga kuba Louise Mushikiwabo yaratorewe uyu mwanya harimo umutego ukomeye wa politiki ndetse ngo bikaba bidahagije kugira ngo ibibazo U Bufaransa bwateje muri Afurika no mu Rwanda bikemuke burundu.
Ati” Ibi ni ukudupfuka mu maso, nta rundi rukundo icyo nemeza ni uko uku gutora Mushikiwabo kuri uyu mwanya Umufaransa arashaka kugura inzira”.
Ku rundi ruhande, Umusizi Amadou Lamine Sall we yatangaje ko mu gihe cyose u Rwanda ruyoboye Francophonie nk’ uko narwo ruyobowe izatera imbere nk’ uko byagenze ubwo uyu muryango wayoborwaga n’ umunye-Canada ukomoka muri Quebec , Jean-Louis ROY.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
U Bufaransa bwakoresheje uyu muryango mu kwigarurira Afurika
Amateka agaragaza ko U Bufaransa bwifashishije ururimi rwabo, bwakomeje gutegeka uyu muryango(OIF) kandi butari buhari mu ishinga ryawo muri Niger.
Mu buri nama nkuru y’ Umuryango w’ Ibihugu bikoresha Ururimi rw’ igifansa, U Bufaransa ntibwigeze buha agaciro Abanyafurika bagize uruhare rukomeye mu gushinga uyu muryango.
Muri abanyapolitiki bakomeye harimo
Hamani Diori wo muri Niger, Habib Bourguiba wabaye Perezida wa Tunisia ndetse na Sedar Senghor wabaye wa mbere wa Sénégal.
Iyo ngingo yo kwigarurira abanyafurika , kubagira ingaruzwamuheto ndetse no kutubahiriza abitanze kugira uyu muryango ushingwe ni uburyo bwo gupfobya amateka ndetse no gusubiza umwirabura mu bucakara n’ ingoyi y’ ubukoloni.
Ese Mushikwabo azagarura icyizere uyu muryango?
Kimwe mu bibazo by’ ingutu Louise Mushikiwabo agiye guhangana nacyo n’ isura mbi U Bufaransa bwasize OIF kandi yashinzwe muri Afurika.
Uruhare iki gihugu cyagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Intambara z’ urudaca zo muri Ivory Coast, Centrafrica, gutonesha abaperezida muri Madagascar, Tchad , Cameroun …inyungu za rubanda.
Abanyafurika batari bacye ntibizera ko igihe cy’ impinduka kigeze nibo bavuga ko Mushikiwabo azibanda mu gukemura ibibazo biri hagati y’ U Rwanda n’ U Bufaransa kuva muri 1994.
Aba bavuga ko batewe impungenge n’ uburyo inama nkuru zose za OIF zagiye zibanda ku muco ngo ibyo bigashingira ku mateka ya politiki n’ ingaruka yagize ku bihugu bigize umuryango.


