Ubusanzwe abantu benshi bamenyereye ko iyo umugore cyangwa se umukobwa yifuza kumenya niba yarasamye, afata icyemezo cyo kuba yakwisuzuma akoresheje udukoresho twabugenewe, cyangwa se akagana ivuriro rimwegereye bakamusuzuma bityo akamenya uko ahagaze.
Umugabo mu buryo bw’imikino yafashe agakoresho abagore bakoresha bipima ko batwite, uwahoze ari umukunzi we yasize muri cabinet ye y’ubuvuzi, arangije asangiza inshuti ze igisubizo gitangaje yabonye kigaragaza ko atwite cyangwa “positive” na bo babikwiza ku mbuga nkoranyambaga ariko bagize ibanga amazina ye, maze bitangwaho comments zigera ku 1600.
Utwuma dupima ko umuntu atwite (Pregnancy tests) dugushakisha icyo bita chorionic gonadotropine (HCG), imisemburo iba mu maraso n’inkari bikorwa na placenta ikura.
Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri y’udusabo tw’intanga nabwo bukora imisemburo nk’iyo.
Abahanga batandukanye ku ngingo zijyanye n’imyororokere y’umubiri w’umuntu, ndetse na kanseri bagaragaje ko abagabo bisuzumishije bagasanga ibipimo bigaragaza ko batwite, icyo gihe haba hari amahirwe menshi yo kuba barwaye kanseri yibasira udusabo tw’intanga ngabo (Testicular Cancer) aho kuba batwite.
Muri iyi nkuru ya BWIZA, tugiye kugaruka ku bushakashatsi bwakozwe bugaragaza impamvu umugabo wisuzumishije ko atwite ashobora kumenya niba arwaye kanseri ikunze kwibasira udusabo dushinzwe gukora intanga ngabo. Ikindi kandi ni uko buri gihe kuba ibisubizo by’ibipimo byerekanye ibisa neza nk’iby’umugore utwite bitaba bisobanuye ko umugabo atwite cyangwa se arwaye kanseri bidasubirwaho. Hari n’ibindi bibazo by’ubuzima bishobora gutuma abaganga bakwibeshya ko ari kanseri.
Nk’uko tubikesha imbuga zitandukanye nka MD Anderson Cancer Center, Fox 59, Austin Fertility, USA Today, Healthline, na Click2Houston, byagaragajwe ko kanseri yibasira udusabo tw’intanga ku bagabo ihangayikishije, nubwo imibare y’abayirwaye ku isi idatumbagira cyane, cyangwa se hamwe na hamwe hakaba abazengerejwe nayo ariko bakaba batanazwi.
Ese abagabo kwipimisha ko batwite bihurira he na kanseri y’udusabo tw’intanga?
Iki kibazo cyasubizwa byoroshye n’inyandiko yo ku rubuga rwa MD Anderson Cancer Center, aho umugabo yisuzumye ko atwite akoresheje udukoresho dusanzwe dukoreshwa mu gusuzuma abagore, mu buryo butunguranye ibisubizo byaje ari nk’iby’umugore utwite.
Ibyabaye kuri uyu mugabo byatumye abaganga baza gutahura ko arwaye kanseri yibasira udusabo dukora intanga ngabo. Impamvu aba bahanga bahurizaho ni uko hari imisemburo itandukanye ivuburwa n’utu dusabo mu gihe twaba twatatswe na kanseri.
Ubwo abaganga bageragezaga kumenya neza aho bihuriye kuba umugabo yakwipima bigasa nkaho atwite kandi tubimenyereye ku bagore. Basanze buri gihe gusuzuma kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo biba atari kimwe nko gusuzuma ko habayeho gusama. Umusemburo witwa ‘human chorionic gonadotropin’ (HCG), uboneka mu maraso ndetse n’inkari by’umugore, uyu musemburo usanzwe uvuburwa n’ingobyi iba iri kwirema muri nyababyeyi igihe umugore yasamye cyangwa se urusoro rwatangiye gukura.
Byagaragaye ko hari ubwoko bwinshi bwa kanseri z’udusabo tw’intanga ngabo, kandi zivubura imisemburo imeze neza nk’iyivuburwa mu gihe umugore atwite. Ibi bisobanuye ko umugabo aramutse abonye ko uyu musemburo wa HCG ugaragara mu bipimo bye yafashe, akwiriye kwitonda kuko byaba ari impuruza y’ikibazo gikomeye.
Bwana Christopher Wood, impuguke mu by’ubuzima bw’imiyoboro y’imyororokere, yasobanuye ko atari ihame ko umugabo yakwemeza ko afite kanseri y’udusabo tw’intanga, mu gihe yaba yisuzumye akoresheje ibipimo bisanzwe bisuzuma ko umugore atwite.
Uyu muganga akaba n’inzobere, yemeje ko hariho bumwe mu bwoko bw’iyi kanseri butuma ikigero cy’uyu musemburo wa human chorionic gonadotropin uzamuka, ariko hakabaho n’ubundi bwoko aho nta mpinduka zigaragara mu kigero cyawo cyari gisanzwe mu mubiri.
Ati “bamwe bashobora gushukwa n’ibipimo bakibwira ko barwaye iyi kanseri, cyangwa se abandi bagahangayika ngo bararwaye nyamara hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.”
Muganga Wood, agira inama abagabo ko bajya bihutira kujya kwa muganga mu gihe babonye ibimenyetso bidasanzwe, bigaragaza ko bashobora kuba barwaye kanseri ifata udusabo tw’intanga ngabo.
Zimwe mu mpinduka zishobora kwereka umugabo ko agererewe n’iyi kanseri y’imbonekarimwe harimo: kuzana ibibyimba bidasanzwe mu dusabo tw’intanga, kubyimba k’udusabo ‘testicles’, kumva uburemere budasanzwe bw’udusabo, kumva hari uburibwe bubangamye kandi butari busanzwe, hamwe no kumva udusabo tumubangamiye ku buryo bumubuza amahwemo.
Ikindi uyu muganga yavuze n’uko byafasha abagabo bose kujya bisuzuma byibura inshuro imwe mu kwezi. Yasobanuye ko iyi kanseri yibasira udusabo tw’intanga ngabo itangira igaragazwa n’utubyimba duto kandi tuba tutababaza, ari nayo mpamvu kwisuzuma hakiri kare byakongera amahirwe yo kuba yavurwa igakira.
Kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo ntabwo ikunze kugaragara cyane tugereranyije n’ubundi bwoko bwa za kanseri zihitana imbaga nyamwinshi nka kanseri y’ibihaha, iy’umwijima n’izindi. Ariko yihariye igipimo cya 1% bya kanseri zose zikunze kwibasira abagabo mu ngeri zitandukanye, ikindi kandi iboneka cyane mu bagabo bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 35. Wood, asobanura ko abibasirwa cyane ari abari hagati y’imyaka ya 20 na 30, gusa hari nabo byagaragaye ko bayirwaye bafite munsi y’imyaka 15 ndetse no hejuru ya 55.
Iyi ndwara ya kanseri ibaho iyo uturemangingo two mu dusabo tw’intanga ngabo turi gukura mu buryo budasanzwe ndetse n’umubiri ubwawo ntubashe kutugenzura. Ibi nibyo bituma habaho kwangirika kw’amwe mu matsinda y’uturemangingo bigatuma udusabo dutakaza ubushobozi bwatwo bwo gukora ibyo dushinzwe. Kugeza magingo aya ntiharamenyekana ikintu nyamukuru cyaba gitera iyi kanseri.
Hari uburyo butandukanye bwifashishwa n’abahanga mu gusuzuma ko umugabo yaba afite kanseri y’udusabo tw’intanga twe. Ubu buryo buza bwiyongera ku bwo twagarutseho bundi bwo gusuzuma niba umugabo adafite umusemburo wa human chorionic gonadotropin, nawo byemezwa ko kuwusangana umugabo ku kigero cyo hejuru aba ari mu byago.
Bumwe mu buryo bundi bukoresha harimo ubwifashisha amajwi, buzwi nka Ultrasound; ubu buryo bubasha kuba bwafata ibimeze nk’amafoto agaragaza uko udusabo tumeze, ndetse niba hari utubyimba natwo tukagaragara ku buryo bworoshye.
Ubundi buryo bukoreshwa ni ugufata ikizamini cy’amaraso bagasuzumamo ingano y’imisemburo imenyerewe gusanganwa abagore batwite, iyi misemburo ya HCG na AFP (alpha-fetoprotein) ubusanzwe inifashishwa mu kwerekana ko mu mubiri harimo ibibyimba bya kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo. Ubwiyongere bw’iyi misemburo ya HCG na AFP bifasha umuganga kuba yamenya ubwoko ndetse n’ikigero kanseri ishobora kuba igezeho.
Ese hari uburyo bwo kuvuramo iyi kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo?
Uburyo bwa mbere bwemezwa ko bwizewe n’uko udusabo tw’intanga tubagwa tukavanwaho burundu, kubaga agace karwaye kose byongera amahirwe yo gukira, mu gihe kubaga akabyimba gusa bituma ahubwo kanseri ikwira no mu bindi bice by’umubiri itari irimo, nk’uko byasobanuwe n’inzobere yitwa Wood. Andi mahitamo ashoboka mu kuvura iyi kanseri harimo gukoresha imiti ndetse n’imirasire y’ubukana ishobora gushiririza ibibyimba.


