Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore baryoherwa kurusha abagabo mu gihe cyo gutera akabariro

Sangiza iyi nkuru

Impamvu yo gutekereza gutya ni uko akenshi umugabo cyangwa umuhungu ariwe ufata iyambere mu kwegera umukobwa cyangwa umugore, akamuganiriza, akamugezaho ikifuzo cye ariko iyo icyo gikorwa kibaye usanga umugore ariwe uryoherwa kurusha umugabo.
swng
Nkuko byemezwa n’abahanga muri psychologie, bikanagarukwaho n’urubuga rwa yahoo rushimangira ko aba bombi bifuza imibonano mpuzabitsina ariko umugabo niwe ubikenera cyane noneho umugore akaryoherwa kumurusha.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ateye akabariro neza usanga we aba arwana no kurangiza mu gihe umugore we aba yumva akorana icyo gikorwa urukundo akagaragaza amarangamutima,aho usanga bijya bishimangirwa n’urusaku cyangwa guhumeka yitsa imitima.
Hari abakunda kwibeshya ko uburebure bw’igitsina bufite aho buhuriye n’uburyohe bw’umugore mu buriri ariko Ibi nabyo nta shingiro bifite, nkuko byemezwa n’abaganga.
Nta mahuriro kandi n’indeshyo y’ibirenge bye, cyangwa iy’ikindi gice cy’umubiri.
Abagore ntibakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu badafitanye urukundo, iyo binabaye ni cyo gihe usanga hatabaye kwishima, ariko iyo hajemo urukundo usanga ariho ruzingiye.
Hari abantu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina amasaha menshi , ikigereranyo kivuga ko imibonano mpuzabitsina imara hagati y’iminota 3-7. Kumara amasaha menshi birashoboka ariko iyo ntiba ikiri igikorwa cy’umubiri, ahubwo iba yabaye igikorwa cya roho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *