Ubushakashatsi bwagaragaje ko Netanyahu ashobora kutazatorerwa indi manda

Sangiza iyi nkuru

Umubare munini w’Abanya Isiraheli bemeza ko iyi igomba kuba manda ya nyuma ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yaba yicaye ku ntebe y’ubuyobozi.

Bavuga ko atagomba kwiyamamaza mu matora ataha, nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Channel 12 kuri uyu wa gatanu.

69% by’ababajijwe, bavuze ko Netanyahu agomba kwegura mu gihe amatora azakurikiraho bitandukanye na 22% gusa bemeza ko agomba kwiyamamariza kuba minisitiri w’intebe.

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Naftali Bennett, usanzwe utivanga muri politiki, ni we uhabwa amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe, mu gihe yaba yiyamamaje.

Muri gahunda y’uburezi naho ubushakashatsi bwatunzwemo itoroshi, mu babyeyi bafite abana bageze mu kigero cy’ishuri babajijwe uburyo banyuzwe na gahunda y’uburezi muri rusange, 74% bavuga ko batanyuzwe naho 23% gusa bavuga ko banyuzwe.

Uku kutishimira uburezi ngo ni impamvu za Netanyahu wagiye akurura Intambara.

Hagataho Israel na Gaza bemeranyijwe agahenge mu turere dutatu mu rwego rwo gufasha gutanga inkingo ku bana no kuvura abarwayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *