Ubushakashatsi, muri 2017 ubushomeri buzazamuka

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwerekanye ko muri uyu mwaka wa 2017 umubare w’abashomeri uziyongera cyane biturutse ku muvuduko w’iterambere uzagendera hasi, ibibazo bya politiki n’ iby’ubukungu bizakomeza kugwira ndetse n’ibura ry’imishinga yashirwamo imari.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe umurimo (ILO) muri raporo bakoze ku kibazo cy’ubushomeri ku isi.
Ibura ry’akazi mu mwaka wa 2017 ngo rizakomeza kwiyonera ku bihugu bisanzwe bishingira ubukungu bwabyo ku kohereza ibicuruzwa byabyo hanze y’igihugu, mui ibyo bihugu hazamo Uburusiya, Afurika y’Epfo, Brezil.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abashakashatsi bemeza ko bitewe n’uko muri uyu mwaka bizagorana guhanga imirimo mishya yaba ku bigo na za leta ngo umwaka uzarangira abashomeri bo ku isi bamaze kwiyongeraho abantu miliyoni 3 n’ibihumbi Magana 4, bivuze ko umwaka uzaangira ku isi habarurwa abashomeri miliyoni zirenga 201.
Guy Ryder uyobora ILO yagize ati “Muri uyu mwaka Ubushomeri buzazamuka buve kuri 5.7 bugere kuri 5.8, ibi byose ni ingaruka ziri guterwa n’impinduka ziri ku isoko ry’umurimo cyane cyane mu bihugu biri byihuta mu iterambere, turi mu bihe aho n’ubwo hai abantu n’ibigo by’ubucuruzi bifite amafaanga menshi siko bimeze mu ishoramari. Ishoramari ntiriri ku rwego rikwiye kuba ririho”
Ubutegetsi bwa Trump ntibwizeweho kuzagira icyo bufasha isi muri iki kibazo bitewe n’uko uyu mugabo n’ubwo asanzwe ari umucuruzi w’umwuga ngo muri uyu mwaka azaba ahanganye n’imihini mishya yo kuyobora igihugu cy’igihangange ku isi, Iyi raporo ivuga ko Trump azaba agowe bikomeye no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu gihe yiyamamazaga nyamara byose ngo ntibyerekana mu buryo budaciye ruhande ingamba afitiye ubushomeri.
Muri uyu mwaka kandi ngo isi izahura n’ubusuhuke bw’abimukira bashobora kuzaba berekeza mu Burayi gushaka amaramuko,
Imibare iheruka gutangazwa mu kwezi kwa karindwi 2016 n’ikigo cy’ibarurishamari mu Rwanda, NISR ivuga ko ubushomeri buri kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi. Ubushomeri mu bagore buri kuri 13% mu gihe mu bagabo ari 12.9%. Mu mujyi hari abashomeri benshi ugereranyije no mu byaro, kuko bangana na 15.9% mu gihe mu byaro ari 12.6%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *