Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) burasaba Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kabuga Félicien mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi kubushyigikira mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa 29 Nzeri 2022.
Mbere y’uko uru rubanza rutangira kuburanishwa mu mizi saa yine z’amanywa, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yavuze ko hashize igihe kirekire abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kabuga bategereje ubutabera, yiyemeza gukora inshingano maze ubutabera bukaboneka.
Icyo yasabye ni ukumushyigikira. Ati: “Uyu munsi abagizweho ingaruka n’ibyaha bya Kabuga n’abaturage bose bo mu Rwanda bagomba kuba ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n’umunani kugira ngo habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo.”
Brammertz yavuze ko uru rubanza ari umwanya wo kwibutsa Isi akaga gaterwa n’ingengabitekerezo ya jenoside no gukwirakwiza urwango. Kuri Kabuga, ati: “yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho jenoside. Niba dushaka gukumira izindi jenoside, twese tugomba kuba maso mu kwirinda iri shishikariza. Imvugo y’urwango ku moko, igihugu ndetse n’amadini ntabwo bigoye kuyimenya-igikenewe ni ubushake bwo kuyihagarika hakiri kare.”
Mu rubanza rw’uyu munsi, Ubushinjacyaha bwatanze imyanzuro mu magambo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso busobanura ko bizerekana Kabuga yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abinyujije mu myemerere ye y’ubutagondwa.




