Ubushinjacyaha bwasubije Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN ko nta masezerano y’ubwumvikane yanditse bwigeze bugirana na we, yashingiraho asaba kugabanyirizwa igihano kugeza ku cyo hasi gishoboka.
Mu iburanisha ryabereye mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, Sankara yabwiye abacamanza ko abashinjacyaha bamutengushye kandi bari baramusezeranyije kumusabira igihano gito gishoboka.
Sankara yavuze ko abashinjacyaha ubwo bamuhataga ibibazo, bamusabye kubafasha mu iperereza bakoraga kuri MRCD-FLN, yabikora nabwo bukazamusabira igihano gito, agasubira mu buzima busanzwe.
Soma inkuru irambuye https://bwiza.com/?Abashinjacyaha-ntibashaka-ko-nzana-ihogoza-ryanjye-kandi-bari
Abashinjacyaha ariko na bo bahawe umwanya, babwira ubucamanza ko ubu bwumvikane butigeze bubaho kuko bugira amategeko bukurikiza arimo ko bukoresha inyandiko; iyo ngo nta yihari.
Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre ati: “Tugira ngo tugaragarize urukiko ko hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko ndetse n’ibyakozwe byose muri iyi dosiye kuva mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko kuva ku rwego rwa mbere, iyi procedure yo kumvikana ku bijyanye no kwemera icyaha itigeze ikoreshwa kubera ko amategeko ateganya ko iyo ikoreshejwe, ikora ku buryo bw’inyandiko. Ibi turabigaragaza dushaka kugaragaza ko nta byabayeho kuko nta nyandiko ihari bashobora kugaragariza urukiko, nta n’ubwo uburyo bayumvamo ari ko iteganyijwe mu mategeko.”
Uyu mushinjacyaha yavuze ko Sankara yitiranya kwemera icyaha (confession) n’ubwumvikane bujyanye no kwemera icyaha (plea bargaining); amasezerano akorwa hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha , aho uregwa agaragaza icyaha cyakozwe, abagikoze n’abakigizemo uruhare, ubushinjacyaha bukagira ibyo bumwemerera nko kumusabira kugabanyirizwa igihano cyangwa se kumugabanyiriza ibyaha aregwa.
Yagize ati: “Nta byabayeho rero kuko iyo biza kubaho byari gukurikiza amategeko ateganywa.” Yisunze ingingo zirimo iya 76 z’itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine na we yagize ati: “Yari inshingano y’ubushinjacyaha kumenyesha Nsabimana Callixte Sankara uburenganzira bwe ndetse n’icyo amategeko ateganya; kimwe muri byo kikaba ari iki tugaragarije urukiko cy’inyungu uregwa yari afite mu kwemera ibyaha bibasha kumuviramo inyungu yo guhabwa ibihano bigabanyijwe nk’uko biteganyijwe muri iyi ngingo. Ntabwo rero dusanga ibi ngibi bikwiye kwitiranwa na plea bargaining kuko iyo nzira itegeko rifite uko ryayiteganyije, hari ibigomba kuzuzwa kandi ntabwo byigeze bikorwa kuri Nsabimana Callixte alias Sankara.”
Dushimimana kandi yavuze ko ku Sankara atari we wenyine wemeye icyaha nyuma y’uko ubushinjacyaha bumumenyesheje uburenganzira bwe. Ati: “Turagira ngo tugaragarize urukiko ko atari we wenyine muri iyi dosiye wemeye icyaha, wamenyeshejwe ubwo burenganzira, ibyo amategeko ateganya kandi no mu gihe cyo kurega no gusaba ibihano, ibyo bintu byitabwaho nk’uko tubigaragariza urukiko.”

Sankara aremeza ko nta masezerano yanditse yagiranye n’ubushinjacyaha. Ati: “Ni byo ariko twakoranye amasezerano yo mu magambo kandi nibwira ko abashinjacyaha nk’abantu bashinjwe gukurikirana ibyaha ni abantu bagomba kuba bari credible umuntu agirira icyizere cy’ubunyanyamugayo kuko ibyo mwumvikanye mu magambo, atajya ku ruhande ngo ajye gukora ibinyuranye nabyo.”
Avuga ko icyabayeho hagati ye n’ubushinjacyaha ari Plea Bargaining aho kuba Confession.


