Kuri uyu wa Mbere urubanza rwa Dr Theoneste Niyitegeka, wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo mu 2003 akaba aregera kuba yarafunzwe binyuranyije n’amategeko rwakomeje, Ubushinjacyaha busaba Umucamanza wo mu Rukiko rwa Nyamabuye rumuburanisha, kwiyambura ububasha bwo kuburanisha icyo kirego, ngo kuko urukiko rwaregewe atari rwo rwari rukwiye kuregerwa.
Dr. Niyitegeka Théoneste ni umuganga mu ndwara z’abagore waje gukatirwa imyaka 15 y’igifungo ahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu nkiko Gacaca mu karere ka Muhanga ariko afungirwa muri gereza ya Nyanza.
Umucamanza yamenyesheje ko hagiye kuburanishwa ku Iburabubasha ry’Inkiko, maze abanza kubaza Dr Niyitegeka icyatumye ahitamo kuregera urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye aho kuregera ururi hafi ya Gereza ya Nyanza afungiyemo.
Umucamanza yifashishije ingingo ya 91 igaragaza ko urukiko rugomba kuregerwa mu gihe umuntu avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari urukiko ruri hafi y’aho urega afungiwe, ariko rukaba rufite ububasha mu guca imanza zifitanye isano n’ibyo urega (ufunzwe) afungiwe.
Dr Niyitegeka wareze umuyobozi w’iyi Gereza kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amateko, yavuze ko iri tegeko ryashyizweho muri 2013, ryaje amaze imyaka itanu afunze bityo ko hakwiye kubahirizwa itegeko ryagenderwagaho ubwo yafungwaga ryari ryashyizweho muri 2004.
Dr Niyitegeka mu itegeko ryakoreshwaga mbere mu ngingo yaryo ya 89 ryateganyaga ko Umucamanza wafashe icyemezo cyo gufunga urega (ufunze) cyangwa undi (Umucamanza) wese ukorera mu rukiko ruri hafi y’aho urega afungiwe bombi bafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego.
Uyu mugabo uvuga ko afunze nta dosiye, yabwiye Umucamanza ko kuba baritabaje uru rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ari uko icyaha avuga ko cyamukorewe cyabaye iri tegeko ryo muri 2004 rigifite agaciro.
Agendeye ku itegeko rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena imikemurire y’ibibazo byasizwe nazo, Dr Niyitegeka yavuze ko iri tegeko riha ububasha uru rukiko yaregeye. Ati “… Izi ni zo mpamvu zatumye twitabaza uru rukiko .”
Iyaburunga Innocent Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza warezwe, yavuze ko urega yayobye kuko yagombaga kuregera Urukiko ruri mu karere ka Nyanza gaherereyemo Gereza afungiyemo kandi ko n’Inkiko Gacaca zagarutsweho n’urega (Dr Niyitegeka) zasoje imirimo yazo.
Iyaburunga Innocent wavugaga ko ibi ari ukugora ubuyobozi bwa gereza kandi buba bufite inshingano nyinshi, yasabye Umucamanza kohereza uru rubanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasama, ati “ … mbona nta mpamvu yo kutugenza urugendo rungana gutya, ibilometero birenga 50 .”
Ubushinjacyaha bwunze mu ry’Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza, maze busaba Umucamanza kwiyambura ububasha kuri iki kirego nk’uko nk’uko Radio 10 dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



