Ubushinwa: Inama mpuzamahanga iraganira ku mihanda inoza ubuhahirane

Sangiza iyi nkuru

Inama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo byimakaza ubuhahirane iraba ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Yitabirwa n’ibihugu byinshi bivuye ku isi yose, mu cyerekezo cya Perezida Xi Jinping cyo gukora inzira ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mu kirere hagamijwe ubucuruzi.

Hashize imyaka itanu Perezida Xi Jinping atangije umushinga wo kubaka imihanda y’ubucuruzi (des liaisons commerciales) hirya no hino ku isi mu rwego rwo gufasha abakorana n’u Bushinwa koroherezanya mu buhahirane. Ni umushinga witwa Initiative Ceinture et routes ukora ku bihugu bya Asia, Africa, n’Uburayi ; watangiye mu 2013.

Muri uyu mwaka, Jinping agiye gutangiza ikindi cyiciro, ariko cyo cyibanda cyane ku birebana no guhuza ibikorwaremezo, iby’ingufu z’amashanyarazi, n’ibindi.

Z6
Umunyamakuru mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN mu ishami ry’Igifaransa, avuga ko uyu mugambi wo kubaka imihanda « La Ceinture et la Route », wagize akamaro mu gihe cyahise n’ikiriho ubu, ndetse n’ikizaza.

Muri Werurwe 2019, ibihugu 124 n’imiryango mpuzamahanga 29 yari yamaze gusinya amasezerano 173 ajyanye n’uyu mugambi.

z2

Intego ya Jinping yari ukorohereza ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imigabane y’isi, Aziya, Africa, Uburayi, America y’amajyepfo n’ahandi.

Mu mwaka wa 2017, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 29, ndetse n’abatumirwa basaga 1200 bahuriye mu Bushinwa mu nama nk’iyi.

Intego eshanu z’ingenzi ni izi zikurikira : guhuza imirongo ya politiki, guhuza ibikorwaremezo, ubucuruzi buzira inkomyi, ubukungu bufitanye isano, ndetse no guhuza abaturage b’isi.

z3

Ibikorwa byaranze uyu mugambi harimo kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’ubwikorezi (imihanda na gari ya moshi, ibibuga by’indege), ndetse n’inganda ; kandi byatanze umusaruro ushimishije.

Dore uko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byagerageje gushyira mu bikorwa uyu mugambi :

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wubatse icyiswe Plan Junker

Uburusiya bwushyizeyo umuryango w’ubumwe bw’ubukungu uhuza Aziya n’Uburayi (Union Economique Eurasienne)

Mongolie yubatse umuhanda wiswe uw’amajyambere

Pologne yubatse umuhanda wiswe uw’urumuri

Kazakistan yubatse umuhanda wiswe uw’imibavu

Indonesiya hubatswe umuhanda wa gari ya moshi yihuta uhuza Jakarta na Bandung, ureshya na kilometero 142

z7

Mu gihugu cy’u Rwanda, ubushinwa naho buhakora imihanda inyuranye. Harimo uhuza umujyi wa Kigali n’ururere twa Musanze na Rubavu, umuhanda Nyagatare-Kayonza-Rusumo n’ubu ugikorwa, harimo n’umuhanda Base-Rukomo­-Nyagatare nawo ugikorwa.

Aha hiyongeraho n’indi mihanda ikorwa mu mujyi wa Kigali, mu buryo bwo kuyivugurura, kuyisana no kuyagura.

Imiryango mpuzamahanga nayo ntiyatanzwe guha icyizere uyu mugambi, uhereye ku muryango w’abibumbye ONU, amashami yawo nk’irirebana n’iterambere ndetse n’irishinzwe ubuzima. Indi miryango nka APEC  na G20 nayo yasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’imihanda hagamijwe ubuhahirane.

Ni n’uko Forum yavutse, iterana bwa mbere mu 2017, ikaba igiye guterana bwa kabiri.z4

Z5
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *