Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica (CAR cyangwa RCA) uhagaze neza cyane, hashingiwe ku byo abayobozi bo mu bihugu byombi bavuga ndetse n’ibimenyetso byigaragaza.
Byose byatangiye muri Mutarama 2014 ubwo u Rwanda rwoherezaga muri CAR abasirikare 850 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) kugira ngo zitange umusanzu mu kurwanya ibikorwa byahungabanyaga umutekano waho.
Byageze muri Mata 2014, ubwo hatangizwaga misiyo yo kubungabunga amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), u Rwanda rubanziriza ibindi bihugu, rwoherezayo abasirikare 2000 ndetse n’abapolisi.
Muri Nzeri 2015, u Rwanda rwohereje muri CAR abasirikare bo kurinda abayobozi bakuru baho barimo Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Ubwo umubano wari ukomeje kuba mwiza kurushaho, Abanyarwanda barisanze muri CAR, abatuye mu mujyi wa Bangui (ni umurwa mukuru), batangiza umuryango wa Diaspora nyarwanda bise Isongo mu Gushyingo 2016.
Amasezerano y’ubufatanye yarasinywe
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rwa mbere rw’akazi muri CAR mu Kwakira 2019, icyo gihe hasinywa amasezerano atanu y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi, mu Kuboza 2020 u Rwanda rwohereje muri CAR abasirikare 1000, rufasha ubutegetsi buriho kurwanya abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya CPC basatiraga Bangui, bagambiriye kubuhirika. Aba barwanyi muri Mutarama 2021 bari bamaze gusubizwa inyuma.
Muri Gashyantare 2021, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa CAR, Sylvie Baà¯po-Temon yagiriye uruzinduko i Kigali, ahura n’abashoramari bo mu Rwanda, abasaba gushora imari mu gihugu cye, kandi abizeza koroherezwa. Muri uko kwezi ni bwo indege za RwandAir zatangiye gukorera ingendo i Bangui kabiri mu cyumweru.
Muri Kanama 2021, Perezida Touadéra yaje mu Rwanda, ibihugu byombi bigirana amasezerano mashya mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, kuvugurura urwego rw’umutekano rwa CAR n’igenamigambi mu bukungu.
Icyizere ku Rwanda n’Abanyarwanda cyariyongereye
Kubera ko amahanga yari akomeje gusaba Touadéra kumvikana n’abarwanyi ba CPC bari baranze kurambika intwaro, yitabaje u Rwanda na Angola mu mpera z’umwaka w’2020, agisha inama. Inama yahawe zatumye muri Nzeri 2021 yemera ku mugaragaro gukemura igitandukanya impande zombi.
Icyizere Abanyarwanda bagiriwe bitewe n’ibyo bagezeho, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Rwanda no mu mahanga, cyatumye muri Gashyantare 2022 Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, agira Valentine Rugwabiza umuyobozi wa MINUSCA.
Muri Kamena 2022, Banki y’Isi yagize Guido Rurangwa umuyobozi w’ishami ryayo muri CAR. Uyu Munyarwanda asanzwe ari impuguke mu bukungu. Hari hashize ukwezi u Rwanda rufunguye Ambasade yarwo i Bangui.
Mu Kuboza 2022, Abanyarwanda bashinze ibigo by’ishoramari byinshi muri CAR. Umuryango Crisis Group urwanya intambara usobanura ko havuyemo Cameroon, u Rwanda ari cyo gihugu cy’amahanga gifite abashoramari benshi i Bangui.
Ikindi kimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ni uruzinduko umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagiriye muri CAR mu ntangiriro za Kamena 2023. Icyo gihe Perezida Toudéra na we yari mu Rwanda.
Ubushuti bw’u Rwanda na CAR, nk’uko bigaragara muri ibi bikorwa uko byagiye bikurikirana, ushingiye ku bufatanye mu by’umutekano (kurinda abayobozi, kurwanya icyahungabanya igihugu no gutoza ingabo) ndetse n’ubukungu (ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ubwikorezi).



One Response
Ubushuti bw’u Rwanda na CAR bushingiye kuki?
Hari icyo muduhishe ariko kivugwa na benshi. Touadera ngo yaba ari umukwe mwiza w’abanyarwanda.