Ubusobanuro 10 bw’ inyito, Imana

Sangiza iyi nkuru

Mu Kinyarwanda ijambo Imana rikunda kugaruka cyane mu biganiro by’abakoresha urwo rurimi ku buryo ku bantu bamaze gucengerwa n’imyizerere y’abakirisitu kubahiriza itegeko rya gatatu ribuzanya kuvugira ubusa izina ry’Imana ubusa cyangwa mu biganiro bikunda kuranga ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Gusa ababibona gutyo babiterwa no kutamenya ko ijambo dufite mu Kinyarwanda cy’ubu ari umwe mu mirage gakondo dufite mu rurimi icyakora hakaba hari ubusobanuro burenze ubwo rifite mu Kinyarwanda tuvuga ubungubu ryari rifite. Iyi nyito rero “IMANA” yari ifite inyumvo zigeze ku icumi (10) zigaragara ko zitandukanye ariko zifitanye isano, arizo izi zikurikira:

  1. Ubusobanuro bwa mbere ni “Umugenga w’ibintu byose bibaho ariwe mu rurimi rw’Igifaransa twagereranya na “Dieu” naho mu Cyongereza “God”.
  2. Ubusobanuro bwa kabiri ni “Amahirwe”. Ku Banyarwanda iyo umuntu yagize amahirwe baravuga bati “yagize Imana”.
  3. Inyamaswa zikoreshwa mu kuraguza nk’inka, intama, imishwi n’izindi.
  4. Ikintu cyose gikomoka ku nyamaswa gikoreshejwe mu kuraguza nk’urugimbu, amara n’ibindi.
  5. Igiti cyose cyatewe ahantu hahambwe ibyakoreshejwe mu kuragura.
  6. Ikintu icyo ari cyo cyose cyakoreshejwe mu kuraguza.
    7. Igiti cy’umuko cyatewe n’intore za Ryangombe.
  7. Umurinzi w’abantu cyangwa w’inyamaswa mu itsinda ryihariye.
  8. Intwari cyangwa undi muntu ushobora gushakirwaho impanuro, ubufasha n’inama. Iyo umuntu yagaragaje ibikorwa by’ubutwari Abanyarwanda baravuga bati “kanaka ni Imana y’i Rwanda”.
  9. Umuntu w’umugiraneza. Nanone iyo umuntu agaragaza ubugiraneza bwinshi bakagira bati “kanaka ni Imana y’i Rwanda”

Iyo kandi ugenzuye neza haba mu muco gakondo w’Abanyarwanda cyangwa mu buvangazo nyemvugo nk’ibitekerezo, imigani migufi ndetse no mu zindi mvugo za buri munsi, abantu bakunze guhita babona ko hari aho ihuriye n’Imana y’abakirisitu n’abayisilamu ariko kandi ibi abantu bakwiriye kubyitondera kuko hari aho bitandukaniye ndetse cyane. Ibyo biterwa nuko na yo ishobora byose, nziza, itabera, umuremyi w’ibibaho byose, ihoraho n’ibindi. Nyamara nanone iy’i Rwanda ikaba itivanga muri gahunda za buri munsi z’abantu. Bafite uburenganzira bw’ibyo bashaka byose gusa nabo bakirengera ingaruka zabyo.

Abanyarwanda bemeraga ko Imana ari iyabo ariko kandi ntibemeraga ko atari Imana y’amahanga yose. Gusa yasaga nkaho hari amahirwe yihariye iha u Rwanda nkuko uyu mugani “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda” ubivuga.

Itandukaniro hagati y’Imana y’i Rwanda na Mungu y’abakoloni (God/Dieu, Yehova cyangwa Allah) rishingiye no ku kuba iya mbere yegereye abantu cyane kandi ikaba idafite idini rigira amakoraniro cyangwa ngo igire icyo isaba abayemera. Umugani ukabihamya uti “Imana iraguha, ntimugura, iyo muguze iraguhenda”.

Nta mpamvu yo guhurira hamwe ngo abantu bayiramye, bayishime, ahantu hera, ibitambo byera byose mu izina ryayo. Ibi byose ntibikenewe. Nta mpamvu kandi yo kwigishanya ibyayo kuko buri wese azi ko ibaho.

Nta muntu n’umwe uzi uko isa nubwo hari ubwo hari ibihe yagiye yihindura umuntu ikabonekera abantu bagiye batandukanye nubwo ibi byakunze kugenda bivugwa mu migani. Aho iba naho ntihazwi.

Abanyarwanda kandi bemera ko habaho inturo enye (Aha inturo ni ijambo dukoresheje dushaka kuvuga ahantu hashobora kuba hatuwe): Hari isi ituwe n’abantu ikaba ituwe n’ibindi biremwa ikaba iyoborwa n’umwami.

Ikuzimu hakaba ari iwabo wa Rupfu, ijuru ryo rikaba inturo ya Nkuba. Isi ya kane ni ibirunga aho abazimu bibera. Imizimu y’abakurambere babanzwe Ryangombe babaho mu byishimo ahantu h’umunezero mu kirunga cyazimye Muhabura.

Abatarabanzwe cyangwa abananiwe gusohoza amasezerano basezeranye babandwa bakaba mu kirunga kigurumana ari cyo Nyiragongo.

Abandi babayeho ubuzima buri mu cyeragati, batabayeho ari beza cyangwa ngo babeho ari babi bakajya kwibera mu kirunga cyazimye ariko kirekire kandi gikonja cyane ari cyo Kalisimbi.

Icyakora ibirebana n’inturo ya kane byaba byaradutse nyuma ndetse cyane (Hari abashakashatsi bamwe bemeza ko byaba byarageze mu Rwanda biturutse mu Buganda ahagana mu kinyejana cya 19 bizanwe n’abitwa Abacwezi) byadukanwe no kuza kw’imandwa zivuye Uganda aho bari bazwi kw’izina ry’abacwezi ziyobowe na Ryangombe umutware wazo.

Mbese no kubandwa nabyo uwashaka yabifata nkaho ari idini ryaje ari inzaduka rivuye mu mahanga gusa rikakirwa kandi rikayobokwa n’Abanyarwanda benshi ndetse hafi ya bose.
Icyakora iyo ugenzuye ibyaryo usanga impamvu bitagoranye kwakirwa no gushimangirwa ari uko byaje bidahutaza ibyo bisanzeyo; guterekera abazimu ahubwo byaje bibyunganira.

Imana igakunda abantu bayo cyane cyane abafashanya, abagiye inama, Imana irabasanga, Imana ifasha abifashije; Imana ihora ihoze; Imana itanga ishaka; Imana ikinga ukuboko; Imana ikubyarira si yo ikurerera; Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu n’indi migani y’imigenurano ikaduhishurira imico y’Imana y’i Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Rero biragaragara ko gufata Abanyarwanda ukavuga ko bagiraga Imana nyinshi, bari abapagani cyangwa abatagira Imana, cyangwa ko basenga ibintu bitari Imana nkuko abamisiyoneri benshi bakunze kubitekereza ari ukwishuka gukomeye. Aho kuramya Imana Abanyarwanda baramyaga abakurambere mu kubaterekera.

Imyuka y’abakurambere ikitwa abazimu.

Uku kwambaza abakurambere bikaba igihe cyose bibaye ngombwa.

Babikoraga by’umwihariko igihe babashakaho inama ku mishinga ikomeye babaga bashaka gukora nk’ubukwe, urugendo, kwimuka n’ibindi cyangwa hari ibintu bitagenda neza bacyeka ko byaba byatewe n’uburakari bwabo.

Imiryango imwe ikanagira indaro zubakiwe abazimu. Bikagaragara ko abazimu bashimishwa no guterekerwa ku buryo kutabibakorera bibarakaza.

Kimwe kandi no mu myizerere yigishwa n’abakoresha Bibiliya n’ibindi bitabo byazanywe n’abakoloni, urupfu rwazanwe n’imyitwarire mibi ya Muntu.

Imwe mu migani ivuga ko urupfu rwageze mu muntu binyuze mu mugore waruhishe Imana iri kurwirukankana ngo irukureho. Kuva ubwo ubyawe n’umugore wese akavuka yifitemo imbuto yarwo. Undi mugani ukavuga ko rwazanwe n’umugore wakubise umuhini mukeba we igihe yari ari gusaba gukurwa mu gituro; kuko ngo mbere y’iryo shyano abantu barapfaga ariko nyuma y’iminsi itatu bakazuka.

Nubwo urupfu rwaje kuba ndakumirwa mu bantu, ubundi abantu bashaka kubaho ubuziraherezo. Hakabaho rero igice cy’umuntu gipfa kandi ikidapfa kikaba ari cyo muntu nyamuntu. No mu gihe nyakwigendera atakigaragara hari ibyo yashoboraga kuba yarakoze akigaragara byatumaga atibagirana. Uko kwibukwa rero ku banyarwanda bikaba kudapfa rwose. Hari inzira eshatu ubwo buryo bwo kutibagirana bugerwaho.

Inzira ya mbere ni ukubyara abana benshi bashoboka. Niyo mpamvu kurongora mu Rwanda rwo hambere bitari ubushake gusa ahubwo byari n’itegeko ry’umuryango.

Ibyo kandi bikaba biri mu mpamvu zikomeye zatumaga abagabo bo hambere benshi bararongoraga abagore benshi. Inzira ya kabiri ni ukugira ibikorwa byiza byo gufasha umuryango Nyarwanda. Uwabaga yarafashijwe cyangwa yaragiriwe neza byabaga ari nk’inshingano ye “kwirahira” uwamugiriye iyo neza kabone nubwo yaba yarapfuye. Ibyo byatumaga uwagize ineza izina rye rikomeza kumvikana na nyuma y’urupfu rwe kandi “Izina ni ryo muntu” ni ko umugani wabivugaga.

Inzira ya gatatu kwari ukwitangira igihugu n’ishyanga ry’Abanyarwanda ukitangaho igitambo nkuko Abakirisitu bavuga ko Yezu yapfuye ku bw’inyokomuntu. Abantu babaho kugira ngo bagire umumaro, iryo rikaba ryari ihame ryari ryarashinze imizi mu mibereho y’Abanyarwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ubusobanuro 10 bw’ inyito, Imana
    Ijambo “Imana ” riva kuki, kuyihe nshinga, ryaje rite? Ubusobanuro n’inyito yaryo ndabifite.

  2. Ubusobanuro 10 bw’ inyito, Imana
    Ijambo “Imana ” riva kuki, kuyihe nshinga, ryaje rite? Ubusobanuro n’inyito yaryo ndabifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *