Ubutabera bwa Finilande ku wa Gatanu, bwafashe umwanzuro ku rubanza rw’uwahoze ari umurwanyi wo muri Sierra Leone wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara byakorewe muri Liberia.
Ubutabera bwa Finilande bukaba bwagizwe umwere Gibril Massaquoi wahoze ari inyeshyamba yo muri Sierra Leone, waburanishijwe kubera ibyaha by’intambara nyuma y’intambara hagati y’abaturage yo muri Liberia. Uyu mugabo w’imyaka 52 yafatiwe muri Finilande mu 2020 aho yabaga mu buhungiro kuva mu 2008.
Urukiko rwasanze ubushinjacyaha budafite ibimenyetso byerekana icyaha, birimo ibyerekana ko yari muri Liberia igihe ibyaha aregwa byakorwaga nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
“Numva ko mu rubanza nk’urwo, umucamanza n’urukiko bagomba gusuzuma ibibazo bitoroshye kugira ngo bahitemo niba bahana cyaha cyangwa batabikora. Ubu rero tugomba gusoma neza urubanza tugerageza kureba niba hari ibintu tutemeranya n’urukiko, ” ibi byatangajwe n’umushinjacyaha ushinzwe uru rubanza, Tom Laitinen.
Ikirego yari akurikiranweho cyatanzwe na Civitas Maxima, umuryango utegamiye kuri Leta w’u Busuwisi ukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ku rwego mpuzamahanga. Gibril Massaquoi yari akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu, kwica no kwinjiza mu gisirikare abana.

Uyu wahimbwe “Malayika Gaburiyeli” n’abatangabuhamya, Gibril Massaquoi yari mu mpera z’imyaka ya za 90, umuyobozi mukuru wa Revolutionary United Front (RUF), umutwe w’ingabo wo muri Sierra Leone wari uyobowe na Caporal Foday Sankoh, wari umuntu wa hafi w’uwahoze ari inyeshyamba ikomeye muri Liberia waje kuba perezida, Charles Taylor.
Mu gihe cy’iburanisha, byari bigoye kumenya ukuri kw’ubuhamya bumwe na bumwe kandi ushinjwa yahakanye burundu ibimenyetso byose bivugwa. Inyandiko yavuye mu iburanisha yerekanaga ko “Malayika Gaburiyeli” wasobanuwe n’abatangabuhamya wenda atari Massaquoi.
Umushinjacyaha ntiyatangaje niba agiye kujuririra uru rubanza rw’impapuro zirenga 800. Bivugwa ko intambara ebyiri z’abenegihugu muri Liberia zahitanye abantu bagera ku 250.000 hagati ya 1989 na 2003.


